Abaturage bo mu mujyi wa Kalamega, mu Majyepfo ya Kenya, baguye mu kantu nyuma yo gufata umugabo asambanya inka ihaka mu masaha y’ijoro.
Uyu mugabo bivugwa ko yitwikiriye ijoro, akinjira mu rugo rw’umuturanyi maze agahohotera inka ye. Umuturage witwa Agrrey Imbumi ni we wamufatiye mu cyuho, avuga ko yumvise urusaku rutangaje ruvuye mu kiraro, akibwira ko inka iri kubyara, ariko agatungurwa no gusanga umugabo yambaye ubusa ari kuyisambanya.
Abaturage bahuruye bafite umujinya, batangira kumukubita no kumunnyega, ndetse bamutegeka guhunga yambaye ubusa. Nyuma yongeye gufatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Khwisero, aho iperereza rikomeje.
Nyir’inka yahohotewe, Leonida Angatia, yavuze ko yari amaze igihe akeka ko hari uwinjira mu rugo rwe agahohotera inka ye, ariko nta bimenyetso yari afite. Yatangaje ko adashobora gukomeza gukoresha amata cyangwa inyama bituruka kuri iyo nka, asaba ko umuryango w’ukekwaho icyaha wamuha indi nka.
Uyu mugabo si ubwa mbere aketsweho gusambanya amatungo, kuko bivugwa ko umwaka ushize yigeze gufatwa ari gufata ku ngufu ihene ariko akabasha gutoroka. Polisi irakomeza iperereza kugira ngo hamenyekane ibindi birenze kuri iki kibazo cyateye agahinda mu baturage.


