Mu bihugu bya Afurika nko muri Cameroon, abakobwa bakiri bato bakorerwa umugenzo wo gushiririza cyangwa ‘gutera ipasi’ udutuza kugira ngo amabere yabo atinde kumera cyangwa se mu gihe akimera agasubizwayo, ukitwa ‘breast ironing’ mu rurimi rw’Icyongereza.
Abakora uyu mugenzo bakunze kuba ari ababyeyi babo. Bafata ibikoresho nk’amabuye, bakayashyushya mu muriro, barangiza bakayakuba ku dutuza tw’abakobwa babo baba baryamye bagaramye, nk’abatera ipasi.
Amabuye ashyushye akunze kwifashishwa muri uyu mugenzo
BBC mu nkuru yasohoye tariki ya 26 Werurwe 2019, yaganiriye n’umukobwa yise Kinaya ukomoka muri kimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba, uba akaba asigaye uba mu Bwongereza.
Yavuze ko agatuza ke kashiririjwe afite imyaka 10 y’amavuko, mu bubabare bukabije ariko abura uko abigenza.
Mbere yo gushiririzwa, babanza kuzirika amabere/udutuza
Yavuze ko nyina yamubwiye ati: “Nindashiririza agatuza kawe, abagabo bazatangira kugurikirana kugira ngo muryamane.” Ati: “Ntabwo nzigera nibagirwa ubwo bubabare. Ntabwo uba wemerewe no kurira. Iyo urize, bavuga ko uba usebeje umuryango, ko uri umukobwa udakomeye.”
Kinaya wabyaye, akaba amaze kubyirura umukobwa, ngo nyina yamusabye ko n’uyu mwuzukuru we bamushiririza agatuza, aramutsembera. Ati: “Naramusubije nti ‘oya oya oya! Nta mwana wanjye nshaka ko yaca mu bihe bibi nk’ibyo nanyuzemo. Ubu ndacyafite ihungabana.”
Mu nkuru BBC yigeze gukora ku babyeyi b’abanya-Cameroon bakorera abana babo uyu mugenzo mu 2006, byagaragaye ko baticuza, mu gihe abana babo bahora barira ayo kwarika. Hari uwagize ati: “Gushiririza amabere si ikintu gishya. Nishimiye ko narinze umukobwa wanjye. Nta mpungenge ngira z’uko yaryamana n’abahungu atarasoza amashuri abanza.”
Muri uwo mwaka, abakobwa bakorerwaga uyu mugenzo bageraga kuri 26%, ariko icyo gihe hari hatangiye ubukangurambaga bwo kuwurwanya ku buryo imibare yagiye igabanyuka.
Abashiririjwe amabere bakiri bato bagaragaje ko bibagiraho ingaruka zirimo gutakaza ubwiza, ku buryo koko n’iyo bakuze bigorana kubona umusore ubarambagiza, no konsa bigoranye mu gihe bamaze kubyara.


