Umukobwa wo muri Uganda witwa Rachel Njoroge yasobanuriye urukiko uburyo Edward Kisuze wari umuyobozi muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda yamusambanyije amufata amafoto.
Njoroge yatangaje ko Kisuze tariki ya 13 Mata 2018 yamufashe ku ngufu ubwo yari yagiye gufata indangamanota (transcript) muri kaminuza. Icyo gihe ngo Kisuze yamuhaye iyi ndangamanota ariko ubwo yajyaga gusohoka mu muryango, yaramufungiranye.
Icyakurikiyeho ni uko Kisuze yatangiye gufata uyu mukobwa, maze agerageza kumusambanya akoresheje umunwa nk’uko bigaragara mu ifoto.
Gusa Kisuze ibi byose yarabihakanye, avuga ko atari we Rachel Njoroge yafotoye nk’uko bigaragara mu ifoto. Ngo icyo yaba yari agamije ni ukumwicira akazi amazemo imyaka 20.
N’ubwo Kisuze yireguye atya, Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye ku bimenyetso rwahawe n’ubushinjacyaha nk’uko Umuyobozi w’Urukiko, Miriam Akello, yabitangaje mu cyumweru gishize. Rwamukatiye igifungo cy’imyaka 2 cyangwa se agatanga ihazabu ya miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda.
Kisuze yari yaranahagaritswe ku nshingano ze muri Kaminuza ya Makerere, nyuma y’aho ikibazo cye na Rachel Njoroge cyagiriye hanze.


