Umugabo wo mu gihugu cya Misiri wagerageje kugurisha umuhungu we abinyujije kuri facebook yatawe muri yombi n’ubuyobozi nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mugabo ucuruza imbaho ahitwa Giza mu Misiri, yafashwe nyuma y’igikorwa cy’inzego z’umutekano zakurikiranye ibyo akorera kuri internet nk’uko byatangajwe na Al Youm Al Sabea.
Uyu yanishyuye amafaranga kugirango acishe itangazo ryamamaza kuri internet.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu yatangaje ko yahatirijwe kugurisha umwana we kubera ibibazo by’amafaranga.
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, uyu yari yanamaze kubona abantu bashaka kugura umwana we.
Kuva mu 2011 haba imyivumbagatanyo y’abaturage yakuye ku butegetsi Hosni Mubarak, ubukungu bw’iki gihugu cya mbere gituwe kurusha ibindi by’Abarabu cyagiye gihura n’ibibazo by’ubukungu biterwa na politiki ijegajega n’ibibazo by’umutekano.
Guverinoma yashyizeho ingamba zikaze zo kugabanya ibura ry’amafaranga mu myaka yashize kugira ngo igerageze kugabanya igihombo cyayo harimo kugabanya inkunga yatangaga mu gucukura peteroli no gutunganya amashanyarazi.
Zimwe muri izo mpinduka zatumye guta agaciro kw’ifaranga kwiyongera n’ubushomeri.


