Yateje imirwano mu bukwe bw’umukobwa yishyuriye kaminuza akamubenga

Sangiza iyi nkuru

Habaye imirwano ikarishye ahari hagiye kubera umuhango w’ubukwe bwo gusaba no gukwa umukobwa witwa Nakuuru Esther, umusore wo muri Nigeria witwa Ana Igbo Tibua yabitewe n’uko ngo yatanze kuri uyu mukobwa arenga miliyoni 7 amurihira ishuri none ngo yatunguwe no kumva agiye gukora ubukwe n’undi mugabo.

Uyu musore yageze ahaberaga ibirori afite umujinya ukabije, avugako atewe agahinda no kubona umukobwa umaze imyaka 7 amubeshya ko bakunda none akaba agiye gukora ubukwe nundi mugabo.

Uyu musore n’umujinya mwinshi ubwo yageraga hari hateguwe kubera ibi birori, yaje amenagura ibyo yahanze byose byari byateguwe gukoresha muri ibi birori.

Ana Igbo Tibua yamenaguye ibyo kurya ibyo kunywa, maze bitabaza abasore n’abagabo bafite ingufu kugirango bamuhagarike kuko yari amaze kwangiriza byinshi.

Uyu musore nkuko yabitangarije ikinyamakuru Naija News yahamijeko icyamuteye uyu mujinya ari uko yumvise ko umukobwa bamaze imyaka irenga irindwi bakundana agiye gukora ubukwe n’undi mugabo kandi yaratakajeho uyu mukobwa amafranga atagira ingano ubwo yamurihiraga amashuri ya kaminuza.

Tibua yagize ati “Ibi byose ndikubiterwa n’agahinda gakabije natewe nuwahoze ari umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka irenga 7, namurihiye amashuri kaminuza arayisoza neza, ni ibintu byampenze cyane kuko namutakajeho arenga miliyon 7”

Yakomeje ahamyako uyu mukobwa mugihe cyose bari bamaranye ariwe wasaga naho amutunze ati “Yewe mubishatse mwabaza n’ababyeyi be kuko nabo barabizi neza, naramwambitse, ndamugaburira, ngerekaho no kumurihira amashuri kuko numvaga ariwe uzitwa nyina w’abana banjye.”

Uyu mukobwa ubwo habaga iyi mirwano yahise ahunga atinyako yahakomerekera kuko ibyo uyu musore yakoraga yashaka kwibonanira n’uyu mukobwa, bivugwako yateguye ubukwe mu ibanga rikomeye cyane kuburyo kugeza kuri uyu munsi umusore ngo yari aziko akiri murukundo niyi nkumi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *