Muri Nigeria, kimwe n’ahandi henshi muri Afurika, umubare w’abashomeri mu banyeshuri bari kurangiza amashuri wakomeje kwiyongera mu myaka yashize. Kudashobora kubona akazi, byatumye umusore wo muri Nigeria muri Leta ya Katsina, atwika impamyabumenyi ze zose. Uyu musore uzwi ku izina rya Usman Abubakar, yashwanyaguje impamyabumenyi ze mbere yo kuzitwika.
Ikibazo cyāubushomeri ni kimwe mu bibazo bikomeye Nigeria igerageza gukemura, uko ishoboye. Ariko Usman Abubakar, umunyeshuri wari umaze igihe arangije ariko yarabuze akazi kubyihanganira byaramunaniye atwika ibyangombwa bye byose byāamashuri mu rwego rwo kwereka leta ya Nigeria ko byamurakaje.
Bimwe mu byemezo byatwitswe nāuyu musore warangije muri Leta ya Katsina harimo ibyo yakuye mu kigo cyāigihugu gishinzwe urubyiruko (NYSC), icyāamashuri makuru nāicyāishuri ryisumbuye.
Urubuga Afrik.com ruvuga ko Usman Abubakar yakusanyije impamyabumenyi zose yabonye, akazishwanyaguza mbere yo kuzitwika nkāuko amafoto aherutse kujya ahagaragara abigaragaza.

Ku rundi ruhande, umugore w’imyaka 33 uzwi ku izina rya Helana Darwin yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza akababaro yatewe no kuba umushomeri, nubwo afite impamyabumenyi ebyiri za āmastersā na āPhDā. Ati: āNigute ku myaka 33, na Masters 2 na PhD nshobora kwisanga nkomeje kubaho mu bihe bibi ku isoko ry’umurimo?ā.
Helana Darwin yakomeje agira ati: “Ndi umuhanga mu by’imibereho y’abantu, ndashaka gushishikariza abantu bose hano gusubiza amaso inyuma no kurwanya imvugo zo kuba ba nyamwigendaho.ā.


