Nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM) ribitangaza ngo byibuze abantu 49 barapfuye abandi 140 baburirwa irengero nyuma y’ubwato bwari butwaye impunzi n’abimukira bava mu ihembe rya Afurika bwerekeza muri Yemeni.
Ubu bwato bwarohamye ku wa mbere bwari butwaye abantu bagera kuri 260, cyane cyane baturutse muri Etiyopiya na Somaliya, bari bahagurutse ku nkombe yo mu majyaruguru ya Somaliya kugira ngo bakore ibirometero 320 (200 kilometero) bambuka Ikigobe cya Aden bagera muri Yemeni.
Impunzi n’abimukira bava mu ihembe rya Afurika no muri Afurika y’Iburasirazuba baragenda batinyuka urugendo rubashyira mu kaga rwo kugera muri Arabiya Sawudite no mu bindi bihugu by’Abarabu byo muri ako karere banyuze muri Yemeni
IOM ivuga ko uku kurohama mu bwato kuri uyu wa mbere ari ikintu cyibutsa ko byihutirwa gufatanya gukemura ibibazo by’abimukira no kubungabunga umutekano wabo.ibi bikaba byavuzwe n’umuvugizi wa IOM, Mohammedali Abunajela


