Mu butumwa butangaje kandi bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ukoresha X (yahoze ari Twitter) witwa Nibisazi yasabye Polisi y’u Rwanda kumujyana mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, avuga ko ubuzima bwo hanze bumugoye kandi yifuza kwiyigira umwuga.
Nibisazi yanditse ati: “Muraho Polisi, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”
Polisi ntiyatinze kumusubiza, aho yamusubije binyuze kuri konti yayo ya X igira iti: “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”
Yamugiriye inama y’uko ahitamo kujya kwiga mu mashuri y’imyuga (TVET), aho buri wese ashobora kwihugura mu mwuga akunda, aho kwishingikiriza ku kigo cyafunguwe mu rwego rwo gufasha abakeneye guhindura imyitwarire n’imibereho barimo ibibazo bikomeye.
Iki kigo cya Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre giherereye mu Karere ka Rutsiro, gitanga amahugurwa mu myuga nk’ubudozi, ububaji, ubuhinzi, ubwubatsi, n’ibindi, ndetse kinatanga amasomo y’ibanze ku batazi gusoma no kwandika ndetse n’ubuvuzi bujyanye n’imitekerereze.


