Yishe Se agira ngo ni ingurube

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubutaliyani  yishe arashe Se witwa Martino Gaudioso ku bwo kumwikangamo ingurube yo mu ishyamba ubwo bari mu gikorwa cyo guhiga.

Uyu mugabo w’imyaka 34 utaratangajwe amazina ku Cyumweru tariki 22 yishe umubyeyi we w’imyaka 55 bari bajyanye guhiga ingurube mu ishyamba ryegereye Umjyi wa  Postiglione uri mu majyepfo y’uwa Roma.

Uyu mugabo ubwo yari ategereje ko ingurube ivumbuka, ngo yabonye amababi y’igiti ari kunyeganyega, akeka ko ari ingurube ahita arasa, asanga ni umubyeyi we arashe.

Yihutiye gutabaza ngo bamufashe umubyeyi we atamuca mu myanya y’intoki ariko biba iby’ubusa nk’uko ibinyamakuru byo mu Butaliyani byabyanditse.

Aba bombi kandi ngo bari mu bikorwa byo guhiga bitemewe kuko ishyamba uyu mugabo yarasiwemo bibujijwe kurikoreramo ubuhigi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Aba si bo bonyine barasaniye muri iri shyamba kuko ngo hari n’abandi umwe w’imyaka 26 warashe mugenzi we w’imyaka  56 ku bwo kumwikanga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *