Bwiza
ads

Yishe umwana we ahanishwa gufungwa imyaka 100

urubuga-rwabana•
Mecky Merchiore Kayiranga
By Mecky Merchiore Kayiranga
•Kuwa Gatanu, 23 Nzeri 2016 saa 14:31
Iminota 1 yo gusoma
Yishe umwana we ahanishwa gufungwa imyaka 100

José David N. yaratahuwe nyuma yo kwiyicira umwana w'umukobwa w’imyaka 3 amujugunye mu bwoger0 ahita apfa.
piscine
Ibi byabereye mu mujyi wa Mexique, ubwo uyu mugabo yafataga umwana we w’umukobwa akamujugunya muri ubwo bwogero abikoranye ubugome, umwana ahita apfa kuko atari kubasha koga ngo yivane muri iyo piscine ndende.
Nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza, uyu mugabo yabikoze umugore we ari mu cyumba aryamye, camera zo muri hotel i Morelia nizo zamutamaje, akatirwa igifungo cy’imyaka 100 muri Kanama 2015.
Nyuma yaho abayobozi b’umujyi wa Mexico baboneye amashusho y' uyu mugabo ajugunya umwana n’ubugome bwinshi, bagerageje kumuta muri yombi ubwo nawe yashakishaga uburyo yatoroka.
José David N yasabirwaga kwicwa ariko urukiko rwo muri uyu mujyi rumukatira igifungo cy’imyaka 100.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste Itangishatse/Bwiza.com

Mecky Merchiore Kayiranga

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.