Umuhanzi Ykee Benda ubusanzwe witwa Wycliffe Tugume atangaza ako ateganya gukoresha amarushanwa, azavamo uwo azagira umugore ariko bakabanza basinya amasezerano igihe bazamarana nk’umugore n’umugabo. Nyuma yo gutandukana na Julie Batenda wari umukunzi we kuva mu 2017, Ykee Benda kuri Twitter, yasabye abakobwa gutangira kwiyandikisha. Kugeza ubu amagana y’abakobwa akomeje kwisukiranya yiyandikisha Umuhungu uvuka Kileka ati ” Ndarambiwe, nta kibazo mfitanye no kwitekera gusa ndararushye. Nkeneye umugore. Mutangire munyandikire.” Mu kiganiro yari aherutse kugirana n’umwe muri ba nyiri shene ya YouTube, yavuze ko umugore bazabana azava mu magana afite kuri lisiti ndetse ko umunyamahirwe, azaba umugore we ariko basinyanye kontaro. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Abemera kurwanya Leta bameze nk’abarya amafi bayaryana n’amahwa yayo – Umunyamakuru Assouman
youtube.com


