Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje Yolande Makolo nk’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Ni ibigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Madamu Makolo yari amaze imyaka 15 akora muri Village Urugwiro, aho yakoraga imirimo itandukanye ijyanye n’itumanaho.
Uretse Yolande, undi wahawe imirimo mishya ni Stephanie Nyombayire wagizwe Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe.
Nyombayire yari na we yari asanzwe ari umukozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe amakuru no kuvuga ibireba biriya biro (Public Relations Officer).

2 Responses
Yolande Makolo yagizwe umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda
Mukora akazi kenshi ko kujya mutugezaho amakuru.
Gusa mugenzure uburyo murangiza inkuru zanyu kuko haba hari ibintu umuntu yiteze ko mwongeramo hanyuma mugahagarika bitunguranye.
Bituma wumva inkuru itaryoshye.