Umuyobozi wa Yongwe Media LTD, Harerimana Joseph wamenyekanye nka ‘Pasiteri Yongwe’ mu ivugabutumwa, arahakana amakuru avuga ko yambuye abanyamakuru.
Mu bavuga ko bambuwe harimo Dushimimana Joselyne (yahagaritse gukorera Yongwe muri Gicurasi 2023) wandikiye umugenzuzi w’umurimo w’akarere ka Gasabo, amugezaho ikibazo cye.
Uyu munyamakuru yasobanuriye umugenzuzi w’umurimo, Ingabire Anne Marie, ko afitanye ibibazo na Yongwe birimo ibirarane by’umushahara w’amezi 3, amafaranga y’iminsi y’ikirenga angana na 47.000 Frw atishyuwe, kuba atarahawe icyemezo cy’akazi n’ubwishingizi bwa RSSB.
Ingabire tariki ya 1 Kanama 2023 yahaye Dushimimana uburenganzira bwo kujyana ikibazo cye mu rukiko, kuko ngo Yongwe yanze, inshuro ebyiri, kwitaba ubugenzuzi bw’umurimo kugira ngo buhuze impande zombi.
Yongwe mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa 3D Plus, yavuze ko nta munyamakuru yambuye kandi ko abaye ahari, yamusanga bagakemura iki kibazo. Ati: “Twebwe nta banyamakuru dufite twambuye. Dushobora kuba mu kigo cyacu dufite umuntu utarishyurwa. Uwaba atarishyurwa rero tumufitiye amafaranga, ikigo cyaba cyiteguye kumwishyura.”
Uyu mushoramari ariko yavuze ko hari abanyamakuru bagiye bamwiba ibikoresho birimo camera zihenze. Ati: “Hari abakozi dufitanye ibibazo, bagiye badutwara amacamera, ibikoresho, umuntu agafata camera nk’iyo igura miliyoni 5-6-7-3.5, akayisohora mu kigo, akayitwara ntigaruke, wayimubaza ati ‘Narayizanye’ kandi hari ibimenyetso by’uko nayijyanye.”
Yasobanuye ko mu banyamakuru bavuga ko bambuwe na Yongwe, harimo aba batwaye ibikoresho bakabigumana. Ati: “Abo dufite batahembwe natwe tubafiteho ibintu bitandukanye. Ni byo dushaka ko twicara tukaganira ‘Kuki utubahirije ibi mu kazi ?’ Ibi n’ibi, ibi nibi, ariko n’abo dufitanye ibyo bibazo ndakeka ari batatu.”
Yongwe yavuze ko ibibazo bijyanye n’amasezerano y’akazi bizajyanwa mu nkiko kugira ngo bizikemura. Kuri we, kubivugira ku mbuga nkoranyambaga ntacyo byatanga.


