Umuhanzi, Yvan Muziki, yagize imvugo ihakana n’iyemeza ubwo yasubizaga niba yaba akundana na Marina muri iyi minsi.
Mu binyamakuru hari amakuru yavuzwe ko aba bombi bakundana gusa nta n’umwe muri aba bombi wari waragize icyo abivugaho abyemeza. Mu kiganiro 411 cya Prime TV kuwa 29 Kanama, Yvan Muziki, yananiwe gusubiza niba akundana na Marina cyangwa niba ari ibihuha. Asabwe gusubiza oya cyangwa yego niba akundana na Marina, Yvan Muziki yabanje kurya indimi, ati ” Ibyo ntacyo nabivugaho gusa Marina Ni inshuti yanjye gusa.” Mu gusabwa kuba yavuga oya cyangwa yego, uyu muhanzi yirinze gusubiza iki kibazo nyamara ubwo ibibazo yabazwaga byari bibaye byinshi, hari aho yavuze ngo “yego.” Banzura kuri iyi ngingo, abamwakiriye bavuze ko ubwo bivuze ko we na Marina bakundana aricyo bantu bakwiriye kuba bamenya. Ibi na we ntacyo yigeze abihakanaho ndetse ikiganiro cyarangiye ari uko byemejwe. Kuva mu minsi ishize ubwo umuhanzi Yvan Muziki usanzwe ukorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi yatangiraga ibiruhuko ari gukorera mu Rwanda, hatangiye kuvugwa inkuru y’uko yaba afitanye umubano udasanzwe n’umuhanzikazi Marina. Yvan Muziki usanzwe ukorera umuziki mu Bubiligi aho anatuye yageze i Kigali mu minsi ishize, kuva yahagera yatangiye umubano na Marina inshuro nyinshi bakunze kugaragara bari kumwe.

