Umutwe w’abacancuro wa Wagner watangiye gusubiranamo na Leta y’u Burusiya ushinja kudaha abarwanyi bawo boherejwe mu ntambara yo muri Ukraine intwaro zihagije.
Wagner imaze igihe ifasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zimaze umwaka n’amezi atatu zirwanama n’iza Ukraine.
Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, ku wa Gatanu yatangaje ko bitarenze tariki 10 Gicurasi azakura abarwanyi be mu gace ka Bakhmut ho muri Ukraine.
Yavuze ko abarwanyi be badashobora kujya ku rugamba nta ntwaro zihagije bahawe, ashyira amakosa yose kuri Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu cyo kimmwe na Gen. Valery Gerasimov usanzwe ari Umugaba w’Ingabo.
Ati: “Shoigu na Gerasimov intwaro ziri he? Baje hano kubarwanirira nk’abakoranabushake ndetse bemera kubapfira kugira ngo mwe mugende mubyibuhe murusheho no gushisha muri mu biro byanyu?”
Yunzemo ko abarwanyi be bakomeje gupfa ari benshi kubera kutagira intwaro.
Wagner yashinje Igisirikare cy’u Burusiya gutuma batikirira muri Ukraine, mu gihe Amerika iheruka gutangaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize Wagner imaze gutakariza muri Ukraine abarwanyi babarirwa mu 10,000.


