Zabyaye amahari hagati ya Espoir FC na Gatera Moussa wahoze ayitoza

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Espoir FC yatangaje ko iteganya kunengera mu ruhame Gatera Moussa wahoze ari umutoza wayo mukuru, kubera imyitwarire mibi na ruswa imushinja.

Gatera yari umutoza mukuru w’iyi kipe y’i Rusizi kuva mu myaka ibiri ishize, mbere yo gutandukana na yo akerekeza muri Gorilla FC.

Umwuka mubi hagati y’uyu mutoza n’ubuyobozi bw’iriya kipe wadutse ubwo yiteguraga na Gorilla FC, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Ni umukino Gorilla yatsinzemo Espoir FC ibitego 2-0, gusa Gatera ntiyawutoje kubera ibyari byavuzwe mbere yawo birimo no kugumura abakinnyi be abasaba kutawukina.

Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent aganira na Royal FM, yavuze ko batari kwemera ko Gatera atoza umukino wa Gorilla kandi yaramaze gusinyira iyi kipe.

Ati: “Twagombaga gukina na Gorilla FC kandi Gorilla yari yaramaze gusinyisha Gatera Moussa, urumva ntabwo yajya gukina n’ikipe yamaze gusinyira ngo anatoze umukino. Twaricaye dusanga ari byiza ko twamuhagarika kuri uwo mukino cyane ko yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire itari myiza.”

Perezida wa Espoir kandi ashinja Gatera Moussa kubiba umwuka mubi mu bakinnyi.

Ati: “Ni ibintu byinshi ntabwo nabivugira kuri radiyo, gusa icyatubabaje ni uburyo yabibye umwuka mubi mu bakinnyi ngo ntibarahembwa kandi atari ubwa mbere byari bibayeho ko abakinnyi bamara ukwezi kumwe batarahembwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko Gatera Moussa anakurikiranweho na ruswa yagiye ivugwa muri Espoir FC, dore ko ari we ngo byose wabipangaga.

Ati: ” Byaravuzwe ni byo tugikurikiranaho Gatera, ntabwo ubuyobozi bwari bubiri inyuma, ni umutoza ku giti cye.”

“Hari n’abantu yabiganirije dukina na Bugesera, umukino wa Bugesera ntabwo wavuzweho rumwe, umukino wa APR FC na wo ntabwo wavuzweho rumwe bitewe n’uko abakinnyi bitwaye na Etoile del’Est, ibyo byose byavugwaga ko ari Gatera ubiri inyuma.”

Avuga ko Gatera n’abatoza bagenzi be babimushinja, gusa Espoir bikaba ntacyo byayimarira kuko amasezerano n’uriya mutoza yarangiye.

Iyi kipe cyakora cyo ivuga ko iteganya kunengera Gatera mu ruhame, ndetse ikaba igikusanya ibimenyetso ishobora gushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rumukurikirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *