Zambia: Abanyarwanda babiri birukanwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda batsinze urubanza

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda babiri bari impunzi mu gihugu cya Zambia; Innocent Habumugisha na Egide Rwasibo, bigeze kwirukanwa muri muri iki gihugu mu Ukuboza 2015 bashinjwa kuba intasi za Guverinoma y’u Rwanda no guhungabanya umutekano muri Zambia, batsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rwa Zambia mu cyumweru gishize, umucamanza yemeza ko kwirukanwa kwabo bitari bifite impamvu.

Urukiko rukaba rwanzuye ko minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu yategetse kwirukana aba Banyarwanda mu ibanga adakurikije amategeko, abanza gusaba izi mpunzi ibisobanuro mbere yo kwirukanwa.

Inyandiko z’urukiko zikaba zivuga ko mu rubanza abunganira aba Banyarwanda bagaragaje ko icyemezo cya minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihuguu wa Zambia cyo gusubiza mu Rwanda aba bantu cyari kubagiraho ingaruka baramutse basubiye iwabo kuko ngo bakiriwe muri Zambia nk’impunzi.

Ariko, Habumugisha, w’umuganga ndetse na Rwasibo kuri ubu wiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, nubwo banyuzwe n’icyemezo cy’urukiko bahisemo kuguma mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.

Uru rubanza ngo rukaba rwaragaraje amacakubiri mu banyarwanda baba muri Zambia, aho bamwe muri bo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba birukanwe bashinja kuba ari bo babateje ibibazo.

Avugana n’iki kinyamakuru Habumugisha akaba yavuze ko hari agatsiko k’Abanyarwanda b’abakire bafite imbaraga muri Zambia bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni, aho ngo umuntu wese ugaragaje kutumva ibintu kimwe nab o ashinjwa gukorera Guverinoma y’u Rwanda, bikavamo guha ruswa bamwe mu bategetsi ngo birukanwe binyuranyije n’amategeko.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *