Zambia:Cholera yatumye ibigo byose by’amashuri bitazafungurwa kugeza nyuma y’ibyumweru bitatu

Sangiza iyi nkuru

Amashuri yo muri Zambiya azakomeza gufungwa ibyumweru bitatu byiyongera ku kiruhuko cy’iminsi mikuru, biturutse ku cyorezo cya Cholera.

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, biteganijwe ko bazagaruka taliki ya 29 Mutarama bitewe n’icyorezo gikomeje gufata indi ntera muri iki gihugu.

Ku cyumweru, Minisiteri y’ubuzima muri Zambia yatangaje ko icyorezo cya kolera cyatangiye mu Kwakira 2023, kikaba cyaratumye abantu 3015 babura ubuzima.

Ni ikibazo giteye ubwoba cyateye impungenge z’umutekano w’igihugu, nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje.Yavuze ko yabaye ihagaritse itangira ry’amashuri mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abanyeshuri.

Minisitiri w’Uburezi muri Zambiya yatanze amabwiriza yo kurinda umutekano w’abanyeshuri n’abakozi mu gihe baba bagarutse ku ishuri. Minisitiri yashimangiye ko hakenewe isuku yuzuye ry’ibigo byose hatangwa amazi neza, gushyiraho aho gukarabira intoki bihagije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *