Kuri uyu wa gatatu, ishami rishinzwe ubutabazi ryatangaje ko abashinzwe ubutabazi muri Zambia barokoye umuntu wa mbere warokotse inkangu yo ku ya 1 Ukuboza yarengeye ikirombe gicukurwamo umuringa cyagwiriye abantu 25 bari barimo.
Ishami ry’abatabazi ryatangaje ko umwirondoro w’uyu mugabo utaramenyekana nk’uko ishami rishinzwe imicungire y’ibiza no kugabanya ibiza ryabitangaje mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook.
Ku wa kabiri, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatangaje ko agifite ikizere ko abacukuzi baguye muri icyo kirombe bazavamo ari bazima .Ni mu gihe abo bagwiriwe n’icyo kirombe nta ruhushya bari bafite ariko ubutabazi bwo burakomeje.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abacukuzi bagwiriwe n’ikirombe nyirizina ariko minisitiri w’ibirombe, Paul Kabuswe, yatangaje ko ku wa mbere imiryango 25 kugeza ubu yaje gusaba abavandimwe babuze bakoraga mu kirombe igihe impanuka yabaga.
Zambia iri mu bihugu 10 bya mbere bitanga amabuye y’umuringa ku isi. Umujyi wa Chingola, mu Ntara ya Copperbelt, ufite ibirombe binini by’umuringa bifunguye bikikijwe n’ibirundo binini by’imyanda ndetse n’ubutaka byacukuwe mu birombe.


