Guverinoma ya Zambia yamaze gucyura abenegihugu bayo bari basanzwe bakorera n’ababa muri Ethiopia, bitewe n’intambara iri kuberaho hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro yihurije hamwe, irangajwe imbere na TPLF iharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema ni we wategetse ko aba baturage bacyurwa kubera ko ubuzima bw’ubwenegihugu wabo bufite agaciro.
Ubutumwa uyu Mukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter mu kanya gashize, bugira buti: “Bisabwe nanjye, uyu munsi twacyuye neza abenegihugu bacu babaga muri Ethiopia. Turashimira ubuyobozi bwadufashije kandi twitaye cyane kuri iki kibazo. Ubuzima bwa buri mwenegihugu wa Zambia bufite agaciro, aho ari hose.”
Iki gihugu gicyuye abenegihugu bacyo nyuma y’ibindi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi biraterwa n’impungenge z’uko umutekano ushobora gukomeza kuba muke mu gihe iyi mitwe ikomeje guhangana n’ingabo za Leta, isatira umurwa mukuru, Adis Abeba.
TPLF yatangiye guhangana n’izi ngabo guhera mu Gushyingo 2020, yigeze gutangaza ko ishaka kugera i Addis Abeba nyuma yo gufata uduce twa Dessie na Kombolcha mu karere ka Amhara, igamije gukura ku butegetsi Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bahanganye. Gusa ngo nta gahunda ifite yo gufata ubutegetsi keretse kumukuraho byonyine.



