capture12-3.png

Zari arimo kurwana umuhenerezo ngo akure igisebo ku mugabo we wari umuzamu we

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan wigeze kuba umugore wa Diamond Platnumz arimo kurwana umukutirizo ngo arengere umugabo bagiye gukora ubukwe uvugwaho kuba yari umuzamu wabo ubwo uyu mugore yari akibana na Ivan Ssemwanga waje kwitaba Imana.

Abakurikiranira hafi ibyo kwa Zari,baravumbuye amafoto ya Shakib ukiri muto hamwe na Ivan mugihe bari muri Afrika yepfo. Zari yihutiye gusobanura ko Shakib atigeze akoreshwa na Ivan mubushobozi ubwo aribwo bwose ubwo babaga muri Afurika y’Epfo.

Ku myaka 42, Zari ashimagiza Lutaaya w’imyaka 34 nk’umugabo wa mbere wamurongoye byemewe n’amategeko aho bagize umuhango muto wo gusezerana imbere y’Imana bizwi nka nikkah muri Gicurasi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ni mu gihe byari byavuzwe ko kuri uyu wa Kabiri hari hateganyijwe ibirori by’ubukwe byaba bombi Zari Bosslady &Lutaaya bikaba byari biteganyijwe ko bibera muri Afurika y’Epfo.

Ibaruwa y’ubutumire y’umwe mu bashyitsi batumiwe yari yashyizwe hanze yemezaga ko aba bombi bagiye gutumira inshuti n’umuryangobakaba ipfundo rimwe ariko bikabera ahantu hatamenyekanye.

Shakib ‘Cham’ Lutaaya na Zari batangiye gukundana ku mugaragaro mu 2022. Aba bombi babanaga mu nzu ya Zari muri Afurika y’Epfo.
capture12-3.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *