Nyuma y’iminsi 3 umuherwe Zari Hussein yibarutse umwana w’umukobwa bitangazwa ko yamubyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, biranatangazwa ko uyu mugore yahakanye konsa uru ruhinja.
Amakuru dukesha Bongo5, umuhanzi Diamond wari usanzwe yarambitswe urubwa ko atabyara arwambitswe n’uwahoze ari umukunzi we Sepetu, ubu noneho n’aho bitangajwe ko Zari yamubyariye umukobwa yanze kumwonsa.
Iyi nkuru ikaba yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambanga nyuma y’ifoto ya Diamond yagaragaye arimo guha amata urwo ruhinja akoresheje biberon.
Uru ruhinja rutaramara n’icyumweru kimwe ruvutse, barwise izina rya Naseeb Abdul Latiffah rukaba rwatangiye ngo guhatwa amata asanzwe aho konswa na nyina, bikaba bikekwa ko uyu mugore Zari atabona akanya ko konsa bitewe n’akazi kenshi aba afite.

Gusa benshi bakaba banenga uyu mugore dore ko bisanzwe bizwi amashereka y’umubyeyi aba akubiyemo intungamubiri nyinshi zimufasha mu mikurire no guhanga n’indwara.
Zari Hussein wahawe akazina ka Lady boss ni umushoramari ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda, uyu mugore akaba yari yarashakanye n’undi mugabo babyarana abana 3, akaba yaribarutse uwa kane ku itariki ya 6 Kanama, bikaba bitangazwa ko ari imfura ya Diamond.
Théoneste/Bwiza.com




