Nyuma y’imyaka ibiri umunyamideli Zari Hassan atandukanye na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo, ubu biravugwa ko aba bombi baba bagiye gusubirana. Zari yari amaze imyaka ibiri atandukanye na Diamond gusa muri iki gihe yaje muri Tanzania. Akigera muri Tanzania, Zari yabwiye itangazamakuru ko azaniye abana Diamond kuko yari abakumbuye. Yagize ati “Ndi hano ku bw’abana banjye. Mbazanye gusura se kuko yari abakumbuye.” Zari wari wakiriwe n’itangazamakuru rya Tanzania ndetse na Diamond, yabajijwe niba afata hoteli cyangwa ajya kubana n’uwahoze ari umugabo we. Yasubije ati “Abanyafurika hari ikintu bataramenya, iyo ufite umuntu mwabyaranye muba muhuje inshingano zo kurera abana banyu, ndaba ndi kumwe n’abana ariko nta kindi kibiri inyuma.’’ Ibitangazamakuru byo muri Uganda byahise bitangira kuvuga ko Zari yaba yasubiranye na Diamond cyane ko nta muntu babanaga bizwi nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna. Gusa yifashsihshije paji ye ya Instagram yaggize ati ” Nta mubano udasanzwe uri hagati yanjye na Diamond. Ni inshingano za kibyeyi zo kurera abana bacu.” Bongo5 itangaza ko aba bombi bashobora kuba barasubiranye cyane ko basigaye baboneka mu ruhame bari kumwe. Zari aherutse kujyana na Diamond kureba umukino wari wahuje Simba na Yanga, gusura aho WASAFI ya Diamondo ikorera, gusura uruganda rwa Pepsi, Diamond yamamamariza, ibintu bivugwa ko atari ukwerekana abana gusa. Uyu mugore ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu. Ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’. Yagize ati “Mubyumve ko ari ikintu kinkomereye gukora. Havuzwe impuha nyinshi zimwe zifite ibimenyetso mu binyamakuru ku byerekeye Diamond no gucana inyuma kwe. Nahisemo gushyira iherezo ku rukundo rwanjye na Diamond.” Yavuze ko akurikije icyubahiro, agaciro, ubunyangamugayo bwe n’imibereho afite, adashobora guhuza na Diamond Platnumz uvugwa mu buhehesi no kubyarana n’abagore impande zose muri Tanzania no hanze. Yongeyeho ko nubwo atandukanye na Diamond mu rukundo ngo bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri babyaranye. Yagize ati “Dutandukanye mu rukundo ariko tuzakomeza gufatanya nk’ababyeyi. Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.


