Umugandekazi Zari Hassan wahoze ari umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze kurongorwa n’umunya-Uganda Shakib Lutaaya bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Zari na Shakib bari bamaze amezi 10 bakundana.
Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata ni bwo bombi basezeraniye mu idini ya Islam, mu muhango wabereye i Pretoria mu murwa mukuru wa Afurika y’Epfo. Ni ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu bo mu muryango wa Zari barimo musaza we mukuru ndetse na murumuna we.
Yaba Zari n’umugabo we mushya bemeje ko bakoze ubukwe biciye mu mafoto n’amashusho bashyize hanze bifashishije urubuga rwa Snapchat.
Muri aya mashusho, aba bombi bagaragara bambaye imyambaro yo muri Islam bambikana impeta.
Shakib Lutaaya yifashishije Snapchat yanditse kuri imwe mu mafoto yashyize kuri uru rubuga ko “uwishima ni umugabo ubona incuti y’ukuri. Nimwishyuke ba Lutaaya.”
Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo byamenyekanye ko Zari ari mu rukundo na Shakib, ndetse uyu mugore w’abana batanu ubwo yari muri Uganda mu mwaka ushize yasuye umuryango w’uriya mugabo we mushya.
Ni ibyatumye bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira uyu mugore bamushinja guteretana n’umusore ujya kungana n’imfura ye.
Mu gusubiza abamwibasiye, Zari yibajije impamvu abantu buri gihe bacika ururondogoro iyo hari umugore uri mu rukundo n’umusore arusha imyaka, gusa abagabo bakuze bajya mu rukundo n’inkumi baruta bigafatwa nk’aho nta cyabaye.
Zari w’imyaka 42 y’amavuko yarongowe na Shakib Lutaaya arusha imyaka 12, mu gihe atakunze guhirwa mu rukundo.
Ni nyuma yo kudahirwa mu rukundo n’abarimo umuherwe Ivan Ssemwanga babyaranye abana batatu mbere yo gupfa cyo kimwe na Diamond Platnumz batandukanye bafitanye abana babiri.


