Zaza: Bamwe mu baturage nta makuru ahagije bafite ku matora y’Abadepite

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda  hateganyijwe  igikorwa cy’ amatora  y’abazahagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko azaba muri nzeri 2018 bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Zaza mu ntara y’uburengerazuba nta makuru ahagije bafite y’uko bizagenda, mubyo badasobanukiwe harimo iminsi ndetse n’ibyiciro bizatorwa.

Habiyakare Emmanuel, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 55, yahagarutse ashaka gusobanurira abari aho amatariki ndetse n’ibyiciro bizatorwa. urabona yifiye ikizero nk’umuntu ubisonamukiwe ariko ,amaze gufata mikoro (micro) atangira kujijinganya agira ati” kuri ebyiri z’ukwa cyenda hazatorwa abadepite mirongo itanu na batatu (53) , kuri eshatu hatorwe ababana n’ubumuga naho kuri  enye hatorwe abagore”

Nshimiyimana Epimake, umusore umubyeyi w’abana babiri atuye mu murenge wa Zaza   avuga ko hakwiye kuba inyigisho zihagije kugirango  abaturage basobanukirwe neza akamaro ndetse n’inshingano z’abadepite agira ati” mu by’ukuri nge mbona bagera inaha baje kwiyamamaza mbaheruka 2013 ariko sinongeye kubabona birakwiye ko bajya batugeraho kenshi bakamenya ibibazo byacu bakaduhagararira bazi ibyo dukeneye

Mukamusoni Suzana nawe ni umwe mubari bitabiriye ibiganiro we yavuze ko aziko azatora mu kwezi kwa Nzeri  ariko ko adasobanukiwe neza igihe  ndetse n’ibyiciro bizatorwa.  kuko avuga ko kuri eshatu abaturage bose  bazatora  abafite ubumuga noneho kuri (enye) hagatorwa abadepite mirongo itanu na batatu (53) naho kuri eshanu hagatorwa abagore n’urubyiruko.

Murekeyisoni Hassina  inkumi y’imyaka 19 ashimishijwe nuko agiye kuzatora abadepite ku nshuro ya mbere ariko akaba adafite amakuru ahagije kuyo bizagenda ndetse n’inshingano z’abadepite agira ati ‘ buriya ntegereje ko abayobozi b’inaha iwacu mu nzego z’ibanze bazadusobanurira igihe ndetse nuko bizagenda kuko nge simbisobanukiwe neza , akomeza avuga ko aziko inshingano y’abadepite ari ukubazanira ibikorwa remezo ndetse no kubateza”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza,  Singirankabo Jean Claude avuga ko kuba abaturage badasobanukiwe neza igihe  ndetse n’ibyiciro bizatorwa ari uko gahunda yo kwiyamamaza itaratangira. kandi ko bagiye gufatanya n’inzego zibishinzwe harimo abakorerabushake bo komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’umudugudu bagatangira gukora ubukangurambaga abafite amaradiyo bagashishikazrizwa kuyumva bakurikirana ibiganiro bivuga ku matora kugirango bibafashe kubakura mu mayobera ndetse no kujijinganya

Amatora   azangira kuri  ebyiri nzeri hakazatora ababa mu mahanga bakazatorera muri za Ambassade z’u Rwanda  ziri mu bihugu baherereyemo ,ndetse n’abafite ubumuga baba mu Rwanda , kuri eshatu hakazatorwa abadepite mirongo itanu na batatu (53) bazaturuka mu mashyaka atandukanye  yemewe akorera mu Rwanda  ayo akazaba mu buryo  buziguye..

Kuri  enye hakazatorwa abagore bakazaba bihariye imyanya ingana na 30 %  aba bakaba bazatorwa na njyanama kuva ku rwego rw’akagali  kugera ku rwego rw’akarere , kuri uwo munsi ni nabwo hazatorwa ikiciro cyihariye  cy’urubyiruko ruzahagararira urundi mu nteko ishinga amategeko urwo rubyiruko rukazaba ruzatorwa n’abagarariye urubyiruko kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’igihugu, amatora y’abadepite aheruka mu mwaka wa 2013 bakaba bagira manda y’imyaka itanu

BAZUBAGIRA Djalia

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *