Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yababajwe bikomeye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wanze kwerura ngo avuge ko u Burusiya burimo gukora jenoside mu gihugu cye.
Kuri CNN, Perezida Zelensky yatangaje byinshi yavuganye na Macron mu kiganiro bagiranye tariki ya 14 Mata 2022 bakoresheje umuyoboro wa telefone.
Mbere y’iki kiganiro, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) we yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zasize zikoze jenoside mu gace ka Bucha kari mu ntara ya Kyiv mbere y’uko zikavamo.
Ariko Perezida Macron we ngo yanze gukoresha iyi nyito, bituma Zelensky amusaba kuzajya muri Ukraine akirebera ibihabera kugira ngo abone kubyemera. Ati: “Namubwiye ko nshaka ko yumva ko iyi atari intambara, ahubwo nta kindi kitari jenoside. Azaza arebe, ndizera ko azabyumva.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yababajwe cyane no kuba Perezida Macron yaranze gukoresha iyi mvugo. Ati: “Byaratubabaje cyane.”
Ariko Perezida Macron mu kiganiro yari yagiriye kuri televiziyo y’u Bufaransa, yari yavuze ko impamvu we adakoresha inyito ya jenoside nka Biden, ari uko ubusanzwe hari urwego mpuzamahanga ruyemeza.
Yavuze kandi ko mu gihe uru rwego rwakwemeza ko ari jenoside, byasaba ko ruha ibihugu biruhuriyeho uburenganzira bwo kujya kuyihagarika. Ati: “Ibaye ari jenoside, ibihugu byemeza ko ari jenoside byasabwa kujya kuyihagarika.”
Perezida Zelensky asa n’uwigarura, abona ko kwirinda gukoresha iyi nyito kwa Macron kwaba guterwa n’uko yaba ashaka ko Burusiya bwemera kujya mu biganiro byatuma buhagarika iyi ntambara igiye kumara amezi abiri.



2 Responses
Zelensky ‘yababajwe bikomeye’ na Macron wanze kuvuga ko u Burusiya buri gukora jenoside muri Ukraine
Macron atekereza neza cyane , ibijyanye n’iriya ntambara ni ukwigengesera kubera ko harimo ibihuha n’amakabyankuru menshi ndetse na propaganda y’amagambo
Zelensky ‘yababajwe bikomeye’ na Macron wanze kuvuga ko u Burusiya buri gukora jenoside muri Ukraine
Macron atekereza neza cyane , ibijyanye n’iriya ntambara ni ukwigengesera kubera ko harimo ibihuha n’amakabyankuru menshi ndetse na propaganda y’amagambo