Mu gihugu cya Zimbabwe bamwe mu barwqaniye ubwigenge bw’iki gihugu ntibishimiye izina rya Robert Mugabe wahoze ayoboye iki gihugu rikomeje kugaragara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga yari yaritiriwe.
Aba bagize uruhare mu guharanira ubwigenge bwa Zimbabwe basaba ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’ingenzi cya Zimbabwe kiri mu murwa mukuru Harare gisiba izina rikigaragaraho rya Robert Mugabe, wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 agakurwa ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017.
Mu mwaka ushize nibwo iki kibuga cy’indege cyahinduye izina ryacyo rya Harare International Airport, gihabwa izina rishya rya Robert Gabriel Mugabe International Airport habura ibyumweru bicye ngo Bwana Mugabe yegure ku mwanya wa perezida nyuma yaho igisirikare gifatiye ubutegetsi.
Victor Matemadanda, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abarwaniye ubwigenge bw’iki gihugu, yavuze ko ubusabe bwabo buzashyikirizwa Emmerson Mnangagwa wasimbuye Bwana Mugabe ku butegetsi akanatsinda amatora ya perezida ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi gushize nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Yavuze ko abagize iri shyirahamwe kuri uyu wa gatatu bakora urugendo rwerekeza ku kibuga cy’indege basaba ko “izina ryanduye” rya Bwana Mugabe risibwa kugira ngo ahubwo andi mazina y’intwari atangire yigweho.
Bwana Matemadanda yagize ati: “Izina ririho ubu ryangiza umurage w’intambara yo guharanira ubwigenge kubera ko Mugabe, witiriwe iki kibuga cy’indege, ni umugambanyi… Ikibuga cy’indege ntigishobora kwitirirwa uyu wabaye umugambanyi ku munota wa nyuma.”
Abarwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe ni itsinda ry’abantu bafite ijambo rikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.
Bwana Matemadanda yongeyeho ko iri tsinda rishyigikiye intsinzi ya Bwana Mnangagwa – intsinzi yatanzweho ikirego mu rukiko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Byitezwe ko urukiko rushinzwe kubungabunga ubusugire bw’itegeko-nshinga ruza kuburanisha urubanza kuri iki kirego kuri uyu wa gatatu.


