Zimwe mu ngeso zishobora gutuma umukobwa abura umugabo burundu

Sangiza iyi nkuru

Igihe cy’ubwangavu niho umukobwa ategurira ejo hazaza he igihe yitwaye nabi akiri umwangavu bishobora kuzagira ingaruka mbi zikazamukurikirana no mu gihe cy’ubukuru bwe igihe cyo gushinga urugo ugasanga bamwe muribo baragumiwe.
Kubenga cyane abasore : umukobwa ukunda kubenga cyane ku buryo nta musore n’umwe ajya yemera ko bagirana urukundo rurambye,cyangwa ugasanga agira agasuzuguro nta muhungu yemera ko baganira, bigeraho akabura nuza kumubaza izina kuko bose bagenda babwirana ko uwo mukobwa yiyemera,imyaka igashira indi igataha akabura umugabo burundu akaba yarinda asaza.
Kwiyandarika: umukobwa wiyandarika cyane biragorana ko yabona umusore wemera kuzamugira umugore kuko aba yarigize igihomora ukabona ko nta mugore muzima wamubamo,nibwo usanga yaraheze aho ntawe umubwira ijambo ryiza uretse abashobora kumugira uwo kwiryamanira gusa nta yindi gahunda bamufiteho.
Gukunda akabari : kugira ngo umukobwa ukunda kujya mu birori cyane,nukuvuga nko mu tubyiniro ndetse agakunda n’akabari kuburyo bukabije,hamwe usanga buri minsi y’ikiruhuko na buri joro yibera mu tubari n’utubyiniro hamwe n’abahungu ,biragoye ko yabona umuhungu umugirira icyizere cyo kumushyira mu rugo akitwa umugore kuko aba yarigize icyomanzi.
Kwigira umuhungu cyane (gukora imirimo ikorwa n’abahungu) :umukobwa ukunda kwihangishaho kugira imyitwarire ya gisore mu buzima bwe bwa buri munsi,ugasanga nta masoni y’abakobwa agira cyangwa ngo yiyiteho bya gikobwa,mbese ugasanga imyitwarire ye yose ari umuhungu mu bandi,biragoye ko abasore bashobora kukubonamo umukobwa wazubaka cyangwa akubaha umugore mu rugo.
Gukunda ibyagaciro : kuba umukobwa akunda kwikubira kandi akumva yaba umukire bishobora gutuma abura umugabo kuko abona nta n’umwe ufite ubukire yifuza,ubundi ugasanga afite nk’imitungo runaka ye akumva nta mugabo basezerana ngo ayigireho uruhare,agahera muri ibyo akazasazana bwa bukire bwe yanze gusangira n’umugabo.
Iyo ugerageje kureba umukobwa wakuriye muri izi ngeso usanga abenshi bageze mu myaka irenze 21 batarashinga urugo n’ubwo hari nabamwe bashobora kuba bararengeje iyi myaka gs batarangwa n’izi ngeso twavuze haruguru.
 
Gentille@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *