Umuhanzi ugezweho muri Uganda no hanze y’aho, Eddy Kenzo yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba ari mu rukundo na Minisitiri Phiona Nyamutooro.
Hashize iminsi muri Uganda havugwa inkuru y’urukundo hagati ya Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutooro uherutse gushyirwa muri Guverinoma y’iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Nyamutooro aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro, yavuzwe mu rukundo na Eddy Kenzo nyuma yo kujya bamubonana na we.
Mu kigabiro Eddy Kenzo yagiranye na Sanyuka TV, avuga ko nta rukundo ruri hagati ye na Phiona Nyamutooro.
Kenzo avuga ko we na Phiona Nyamutooro bafitanye ubucuti busanzwe kandi ko yishimiye kuzamurwa ku uyu mukobwo uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.
Kimwe mu byatumye aba bombi bavugwa mu rukundo ni uko bajyanye ku ishuri umwana wa Eddy Kenzo, Maya yigaho. Icyo gihe bavuga ko umuryango wagiye gusura umwana wabo gusa Eddy Kenzo yabihakanye avuga ko ari inshuti bisanzwe yari yaje kumuherekeza gusura umwana we.
Ikindi kintu cyatumbagije igihuha cy’uko aba bombi baba bari mu rukundo ni igihe bigeze kugaragara bambaye imyenda imwe, ibintu bizwi gukorwa n’abakundana gusa nabwo Eddy Kenzo yabihakanye avuga ko inganda zikora imyenda hari igihe zikora isa.
Phiona Nyamutooro yari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko mbere y’uko agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.
Muri 2019, Eddy Kenzo yatandukanye na Rema Namakula bari bamaze imyaka itanu bakundana ndetse bakaba barabyaranye umwana w’umukobwa.
Mbero yo gushakana na Rema kandi Eddy Kenzo yabanaga na Maya Musuuza na we babyaranye umwana umwe.
Tanga igitekerezo