Kurya igifenesi bituma umubiri ukora neza bikawongerera ubudahangarwa. kuko cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘potassium’, ‘magnesium’, ndetse na ‘fer’ ifasha umuntu ikamurinda kuba yagira ikibazo cyo kubura amaraso.
Kuba igifenesi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘ manganèse’, ‘magnesium’, ‘fer’, ‘potassium’, na ‘calcium’ bifasha utunyangingo ‘cellules’tw’umubiri tugenzura imikorere y’umutima gukora neza. Ikindi kandi ‘calcium’ ifasha umuntu wakomeretse kutava cyane, ikanakomeza amagufa.
Igifenesi gikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’bifasha mu migendekere myiza y’igogora ry’ibyo kurya, ndetse bifasha n’amara gukora neza, bityo agasohora n’imyanda neza.Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya igifenesi byarinda umuntu kurwara kanseri y’urura runini ndetse n’izindi ndwara zinyuranye.
Igifenesi ni urubuto rwongera imbaraga ku bantu bumva bananiwe cyangwa se barwaye, rwigiramo ibinure bikeya kandi nta binure bibi’ cholesterol’ na bike rugira.Ku rubuga rwa Internet https://www.femininbio.com bavuga ko hari abantu batarya inyama bakoresha igifenesi nk’igisimbura inyama.
Tanga igitekerezo