Kuwa 26 Ukuboza 1985, ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Dian Fossey, Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri yishwe n’abantu kuri ubu bataramenyekana.
Dian Fossey yari umuhanga mu by’ibinyabuzima, yamenyekanye kubushakashatsi yakoze ku buzima bw’ ingagi. Mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, yavumbuye ibintu byinshi by’ingenzi kuri ubu bwoko bw’ibinyabuzima binini, yakusanyirije mu gitabo cye yise ” Gorillas in the mist”.
Mu mwaka 1966 Dian Fossey yageze mu Rwanda aho yahise ashinga ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cya Karisoke” Karisoke Research Center”.
Inshingano zacyo zikaba kwari ugukora ubushakashatsi ku Ngagi zo mu misozi miremire zari mu shyamba ry’ibirunga rihuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo.
Kuwa 26 Ukuboza 1985 nibwo Dian Fossey yasanzwe yishwe n’abantu batigeze bamenyekana bivugwa ko bamusanze mu nzu yari afite mu ishyamba ry’ibirunga.
Tanga igitekerezo