Nkuko impuguke mu mateka Alexis Kagame n’abandi banditse ku mateka y’u Rwanda, Abami 28 ni bo bayoboye u Rwanda kuva ahagana mu mwaka w’ 1091.
Bamwe mu bami babaye ibihangange ku bw’inyurabwenge rijimije ryabo ryihariye, abandi babaye indatwa ku bw’ ibikorwa by’indashyikirwa mu rugamba rwo kwagura igihugu no kurinda ubusugire bwacyo.
Amateka y’u Rwanda kugirango ashyirwe mu nyandiko, hakoreshwaga ihererekanya bumenyi bwafatwaga mu mutwe. Dore ko abanyarwanda bari abahanga mu kuvuga imivugo, ibyivugo, amahamba, ibisigo n’ibindi. Bakoreshwaga ihererekanyabumenyi bafatwaga mu mutwe.
Bitewe n’ uburyo bw’ ishyinguranyandiko butari buriho muri ibyo bihe, amateka yagiye amenyekana cyane n’abagiye bahiga abandi cyane mu bikorwa by’indashyikirwa. Iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru usanga ibitabo bivuga ku mateka hari aho bidahuza.
Alexis Kagame n’abandi banditsi, bakoze urutonde hagendewe ku bikorwa bikomeye byaranze ingoma ya buri mwami, igereranya ry’igihe cye cyo kwima na bamwe mu bami bo mu bihugu byari bikikije u Rwanda, ibitero bikomeye byagabwe, inzara zateye, impinduka zidasanzwe mu buyobozi cyangwa mu mibereho ya Rubanda n’ibindi.
Mu nyandiko zakozwe, kugeza none, hagendewe kubyo Abiru n’ibisonga by’Abami bagaragaje, Abami b’u Rwanda bakurikiranye n’imyaka bimye ingoma, mu buryo bukurikira:
kuva mu mwaka wa 1091 kugeza mu wa 1960.
- Gihanga I Ngomijana (1091-1124)
2.Kanyarwanda Gahima (1124-1157)
3. Yuhi I Musindi (1157-1180)
4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)
5. Ndoba (1213-1246)
6. Samembe (1246-1279)
7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)
8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)
9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)
10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)
11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)
12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)
13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)
14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)
15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576)
16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)
17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)
18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)
19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)
20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)
21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)
22. Yuhi IV Gahindiro (1746-1830)
23. Mutara II Rwogera (1830-1853)
24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)
25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895)
26. Yuhi V Musinga (1895-1931)
27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)
Bitewe nuko impuguke mu mateka zakoze ubushakashatsi ku bantu banyuranye kugirango zishyire amateka y’u Rwanda mu nyandiko, hari henshi usanga badahuza nko ku myaka ku bikorwa bimwe na bimwe, kuko byari ukugereranya. Akaba ariyo mpamvu bitazagutangaza uguye nko ku gitabo kinyuranya n’uru rutonde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
K. Victor/bwiza.com
Tanga igitekerezo