Umushakashatsi ku buzima bushingiye ku muco, umupfumu cyangwa Muganga Rutangarwamaboko, aribaza niba Gatabazi Jean Marie Vianney ari bwo yamenya icyerekezo cy’u Rwanda n’igihe amaze mu myanya itandukanye muri Leta.
Ibi yabivuze mu busesenguzi yakoze aganisha ku birori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byabereye i Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023 n’ubutumwa bwa Gatabazi bushimira Perezida Paul Kagame wamubabariye ku bwo kuwitabira.
Kuri uyu wa 20 Nyakanga, Gatabazi yagize ati: "Mwarakoze Nyakubahwa PerezidaWacu, Paul Kagame, ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity), tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo sano muzi iduhuza twese.”
Kuri ubu busesenguzi yatambukije ku muyoboro we wa YouTube kuri uyu wa 21 Nyakanga, Rutangarwamaboko yagize ati: "Kare hari umwe mu bayobozi nabonye, ntabwo ari ibanga kuko yabyitangarije. Gatabazi, wahoze ari umutware ukuriye ubutegetsi bw’igihugu, wabaye umutware w’intara y’Amajyaruguru, wabaye intumwa ya rubanda, arazwi mu butegetsi bw’u Rwanda.”
Rutangarwamaboko yasubiyemo ubu butumwa bwa Gatabazi, araseka, maze asubiramo ubutumwa avuga ko yahawe n’abamwandikiye, ati: “Hari abanyandikiye bambwira bati ‘Ariko se, nk’uyu muyobozi uvuga ngo bakoze kumukebura bakamwereka icyerekezo igihugu cyerekeramo, ubu igihe yabereye ntabwo azi icyerekezo igihugu cyerekeramo’?”
Yakomeje ati: “Si we nshaka gutindaho, ariko hari igihe nigeze kumubwira na bwo hari ibyari byamubayeho, nti ‘Dore ugaruwe n’inkirirahato, uramenye! Kuko ubundi inkirirahato iba izaramba’. Ibindi ntacyo nshaka kongeraho. Muri bakuru, muri Abanyarwanda.”
Rutangarwamaboko yavuze ko umuyobozi adakwiye guhora asaba imbabazi, ahubwo aba akwiye kuva mu nshingano. Ati: "Mfite ubwoba, ndarurumwa nka Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda. Ntabwo numva ukuntu umuntu yavuga ko ari umuyobozi, akaba nyamujya iyo bigiye! Ugahora usaba imbabazi, kuzageza ryari?"
Na none ati: "Niba ibyo urimo utabyumva, wabivuyemo ukabireka! Ukareka kurindagiza ben’Imana kuko Abanyarwanda bayoborwaga biturutse ku Mana. N’ubu ni ko bigomba kumera! Niba utarimo umwuka w’Imana y’i Rwanda, rorera! Higama, ureke abo imana zereye berekeze u Rwanda aho rugomba kwerekera. Ariko we guhora ujahagurika, ’Natsikiye, Nyakubahwa Mumbabarire, murakoze kudukebura, murakoze kugira...’ Oya!"
Uyu mushakashatsi aremeza ko amoko gakondo (clan) ari ingenzi kuko ari yo umuco nyarwanda ushingiyeho, akanemeza ko uko biri kose Leta y’u Rwanda yahagurukiye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ifite ibyo yashingiyeho mu bushishozi bwayo.
1 Ibitekerezo
Ntawanguwe ANaTHOle Kuwa 28/08/23
Gusaba imbabazi nibwiza kandi usabye arahabwa ubwo niho azamenya icyogukora azajya acyebura abayobora
Subiza ⇾Tanga igitekerezo