Umupfumu akaba n’umushakashatsi ku buzima bushingiye ku muco, Nzayisenga Modeste uzwi nka ‘Muganga Rutangarwamaboko’ arabona ko gutandukira indangagaciro z’umuco gakondo biri mu byateje ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’ibiribwa gihangayikishije abatuye mu Rwanda.
Mu kiganiro na New Times, Rutangarwamaboko yavuze ko mu Rwanda haterwaga ibiti bifite ibisobanuro bikomeye ku mibereho y’Abanyarwanda kandi byatumaga ubutaka burumbuka, imbuto butewemo zigatanga umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Ubu rero twararebye mu bushakashatsi dukora, dusanga hari ikibazo cy’umwero muke. Hari ikibazo cy’inzara, hari ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere. Urabona biri no mu bituma ibiciro bizamuka umunsi ku munsi, abantu ntibafite ibisubizo, Isi yose ntifite ibisubizo.”
Rutangarwamaboko yakomeje ati: “Baravuga ngo bagiye gukora ibi n’ibi, barebe uko bagarura ikirere mu buryo bwacyo, kikanga kikatubera nabi ariko twagaruka, tukareba uko abakurambere bacu babagaho. Babanaga n’isanzure, ugasanga mu buryo bwabo bafite ibiti, imiti n’imbuto zabo zabo za gihanga bakoreshaga, zikanabana neza n’ikirere, bakagira n’uko bajya kubireberaho uko ikirere kizaba kimeze cyangwa kizamera.”
Ku butaka butera, uyu mupfumu yagize ati: “Umunsi wa none igituma ubutaka butera ku misozi, Leta ikaba yarisamye yasandaye, tukibuka ibitereko twasheshe [Ariko na none nta gihe gitinda cyo gukora ibyiza], n’ubu agahenge dufite ni ibiti Leta yashyizeho ngo abantu batere ibiti.”
Rutangarwamaboko yavuze ko ariko ibiti biterwa bidakwiye kuko birumbya ubutaka. Ati: “Ariko na bwo abantu baza gusanga barimo baratera ibiti bidakwiriye. Uwatera bya bindi bya gihanga ko ushobora gusanga ari byo bifite umumaro cyane!”
Ibiti bya gihanga yifuza ko byaterwa mu Rwanda ni: Umuko, Umuvumu, Umusave n’Ikimera cy’Umwishywa. Arasaba kandi ko haterwa imbuto gakondo zirimo amasaka, inzuzi, isogi n’uburo. Arahamya ko ubuzima bw’igihugu bwaba bwiza, kikagera ku iterambere risambye, mu gihe cyabushingira ku muco.
Tanga igitekerezo