Mu gihe cy’ingoma ya Cyami u Rwanda rwayobowe n’ibyiciro by’abami bitatu ariko twebwe turibanda ku byiciro bibiri aribyo Abami b’Imishumi n’Abami b’Ibitekerezo tunarebere hamwe aho bari batandukaniye.
Ubusanzwe Abami b’Umushumi bakomoka kuri Gihanga Ngomijana mwene Kazi w’ikimanuka ndetse hakaza n’abami b’ibitekerezo bakomoka kuri Ruganzu Bwimba wari umwami w’umushumi.
Mu Nganji Kalinga, Alex Kagame umuhanga mu mateka y’u Rwanda asobanura ko Ubucurabwenge bwamenywaga na benshi batari Abacurabwenge, nabo bakajya babuvuga kandi koko nta banga ryabagamo.
Ibi bisekuruza Abami babaga babisangiye n’abandi banyarwanda benshi bahuje ubwoko, kandi byabaga ari ibintu bigenewe Rubanda, bigatangazwa ku Karubanda, Abami bamaze kwima, ngo igihugu cyose kibamenye amavo n’amavuko.
Turebeye hamwe Abami b’Umushumi, bari Abami bakomokaga kuri Gihanga nawe agakomoka kuri se Kazi wari Ikimanuka ni ukuvugako rero Gihanga yari “ikivange” cy’Ikimanuka kiva mw’ijuru, n’Umusangwabutakakazi.
Ugendeye ku gitabo cya Alex Kagame, bavugako Gihanga Ngomijana yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1091 aho Ruganzu Bwimba usoza uru rutonde ayobora mu w’1312, naho Abami b’Ibitekerezo rero batangirira kuri Cyirima Rugwe, ikimenyetso cyabo kikaba gukurikirana kwa kundi muzi, babisikana batya:
Cyirima — Kigeri — Mibambwe — Yuhi — Mutara — Kigeri — Mibambwe — Yuhi — Cyirima — Kigeri — Mibamwe — Yuhi — Cyirima — Kigeri bagakomeza gutyo gutyo……
Dore rero Abami b’Umushumi, n’Abagabekazi babo:
GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga Nyirarukangaga
Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa
Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata
Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi
Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza
Rumeza + Nyirarumeza Kirezi
Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa
Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira
Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde
Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo
Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga
Ruganzu akaba yarabyaye Cyirima Rugwe waje kuba umwami w’ibitekerezo.
Abami b’ibitekerezo nabo n’abagabekazi babo
- Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga
- Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge
3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha
4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama
Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo
Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga
- Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo
2. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi
3. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro
4. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo
Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni
- Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro
2. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero
3. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba
4. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga - Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi
2. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere
3. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera
4. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera - Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi
2. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema
Ndacyayisenga Fred@Bwiz.com
Ndacyayisenga Fred@Bwiz.com
Tanga igitekerezo