Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF ziravugwaho kwica abaturage 36, no gukomeretsa abandi batandatu, mu duce twa Manzengi, Mebundu, Mayabalo, muri Teritwari ya Beni, uyu mutwe kandi ukaba utarunamura icumu kuko wagerageje kugaba ikindi gitero ahitwa Mbau ugasubizwa inyuma.
Iyi mibare y�ubwicanyi bwakorewe muri ibyo bice kuwa gatatu ushize yemejwe n�ubuyobozi ndetse n�umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo kuvumbura indi mirambo y�abishwe.
Itangazo ryasohowe n�uyu muryango witwa CEPADHO rivuga ko �Hishwe abantu 36, abandi 6 bagakomeretswa bikabije, utabariyemo ihene, inkoko, n�ibindi bintu by�agaciro byasahuwe n�abo baterabwoba.�
Radio Okapi kandi kuri uyu wa kane yongeyeho ko iyo mibare ikiri agateganyo kuko hakomeje gushakishwa ko nta bandi bishwe.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo bakomeje kwibaza ibibazo bitandukanye kuri uyu mutwe wa ADF bamwe bibaza impamvu ukomeje kwica abantu, hibazwa niba FDLR yo yaba yarishe abaturage ba Congo bangana nk�abicwa n�uyu mutwe, nk�aho mu minsi ine gusa ushinjwa kwica abaturage bagera muri 61.
Hibazwa kandi impamvu imbaraga zashyizwe mu kurwanya indi mitwe atari zo zishyirwa mu kuwurwanya. Igitangaje kandi kikaba ko abo baturage 36 baherutse kwicwa, biciwe ahantu bivugwa ko hari Etat major ya FARDC ishinzwe kurwanya uyu mutwe wa ADF, yahashyizwe na Perezida Tshisekedi ubwe mu mpera z�umwaka ushize, ndetse hakaba habarizwa n�ibirindiro bikomeye bya MONUSCO.
Hibazwa impamvu uyu mutwe wo batawutsimbura, impamvu wica abaturage gusa, hakanibazwa niba waba ufite ubundi bushobozi buruta ubw�indi mitwe yose irimo na FDLR bigaragara ko FARDC yaciye intege mu buryo bufatika abarwanyi benshi bakaba barishwe abandi bagafatwa.
Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Mutarama, ahitwa Mbau muri iyi Teritwari ya Beni n�ubundi, izi nyeshyamba zikaba zagerageje kugaba ikindi gitero zigasubizwa inyuma n�Ingabo za Congo, FARDC, ariko zikaba zabashije gusahura inzu y�ubucuruzi mbere yo gusubira inyuma.
Muri rusange, kuva mu Ugushyingo umwaka ushize muri Beni hamaze kwicwa abaturage bagera kuri 312 kandi bigizwemo uruhare n�inyeshyamba za ADF usanga kenshi zikoresha intwaro gakondo nk�imihoro mu gukora ubwicanyi.
Tanga igitekerezo