Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi abacamanza babiri n�Umwanditsi w�Urukiko umwe bakurikiranyweho ibyaha bya Ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko.
Nk’uko RIB yabitangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2019, abo yataye muri yombi ni Mushimiyiryo Pacifique wari umucamanza ku rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Mugabutwaza Vincent wari umucamanza ku rukiko rwisumbuye rwa Rusizi na Banashenge Victoire wari umwanditsi w�Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Uko ari batatu bashinjwa icyaha cya ruswa ngo bafungiye kuri RIB Sitasiyo za Kimihurura, Kicukiro na Kimironko mu gihe iperereza ngo rikomeje kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.
Mugabutwaza Vincent, Mushimiyiryo Pacifique na Banashenge Victoire batawe muri yombi nyuma yo kwirukanwa burundu n’Inama Nkuru y�Ubucamanza hamwe na Shumbusho Abraham wari Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe.
Iri fatwa ry’aba bacamanza ribaye nyuma y’iminsi mike ubucamana na RIB bisohotse ku rutonde rw’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n�akarengane ishami ry�u Rwanda bugamije kureba uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda, nk’inzego za Leta zikigaragaramo ruswa.
RIB yaje iri ku mwanya wa Kane nk’iyagaragayemo ruswa ku kigereranyo cya 8.50%, igakurikirwa n’Ubucamanza bwa 8.30%.
Ni ubushakashatsi ngarukamwaka buzwi nka Rwanda Bribery Index 2019, bwakorewe ku bantu 2459 mu gihugu hose, bukaba bugaragaza ko nibura miliyari zisaga 17 Frw zatanzwe nka ruswa muri uyu mwaka wa 2019.
Tanga igitekerezo