Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) riranyomoza amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye avuga ko iri torero ryaba ryakomoreye abagare bakajya bambara amapantaro, kudefiriza no gusuka imisatsi ndetse no gusiga inzara.
Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu matsinda abantu bahuriramo ya Whatsapp, hasakaye amakuru y’uko abagore n’abakobwa bo muri Adepr bemerewe kwambara no kugaragara nk’abandi bo mu yandi matorero agiye atandukanye akorera ku butaka bw’u Rwanda.
Ubusanzwe buri dini rigira imigenzo, imyemerere n’imyitwarire igomba kuranga bene ryo, iyo bigeze ku itorero rya Adepr cyane cyane ku gitsina gore bashyiraho ibyo bagomba gukurikiza haba kumyambarire yabo ndetse n’uko bagaragara.
Umukobwa cyangwa umugore wo muri Adepr agaragazwa n’umusatsi utashyizwemo ibiwuhindura aho ushoboye asabwa no gushyiramo agatambaro mu gihe cy’iteraniro, ntibaba bagomba gusuka.
Ntibemererwa kwambara amapantaro nk’abandi bo mu yandi matorero ndetse n’ibirungo by’ubwiza babigendera kure.
Ibyo rero bibuzwa abagore n’abakobwa basengera muri iri torero, byatumye uwitwa Nsenga Yabesi ku rubuga rwa X atangaza ko Adepr yaba yabikuyeho kuko yamaze kubona ko abayoboke bayo bagenda bayivaho.
Yagize ati: "Biravugwa! itorero rya ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore/kobwa kwambara amapantalo/kabutura, gusuka no kudefiriza, gusiga inzara no kwambara amaherena. Ibi byakozwe kubera ko umubare mwinshi w’urubyiruko ukomeje kwigira muyandi matorero abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire!"
Ayo makuru uyu muntu yatangaje, yakwirakwiye hirya no hino kugeza ageze no mu buyozi bw’itorere, aho bwayamaganiye kure buyita ihihu.
Tanga igitekerezo