Hari amakuru avuga ko Ingabo z�America ndetse n�Ubufaransa ziri guhinga mu ibanga Umunya-Mauritania, Moustapha Ould Lima Chaffi uvugwa ko herutse mu Rwanda muri Mata 2019.
Uyu musaza wahoze ari umujyanama w�uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaor�, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi na leta ya Mauritania mu 2011 hamwe n�abandi bayobozi ba Al Qaeda.
Moustapha Chafi arashinjwa gufasha imitwe y�iterabwoba mu karere ka Sahel gahuje ibihugu bya Nigeria, Mauritania, Senegal, Mali, Burkina Faso, Algeria, Niger, Cameroon, CAR, Chad, Sudani, Sudani y�Epfo, Erithrea na Ethiopia ndetse na ADF iri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko Moustapha Chafi yaba yihishe mu Rwanda nyuma y�ifoto yagiye hanze [niba itari inkorano] igaragaza imugaragaza asuhuriza ku kibuga cy�indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Bwiza.com twabajije Umunyamabanga wa Leta y�u Rwanda muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga, Ambasaderi Nduhungirehe kuri iyi nkuru yakozwe na Chimp Reports, atubwira ko ntacyo abiziho.
Blaise Compaor� wakoranye bya hafi na Moustapha Chafi, yabaye Umukuru w�Igihugu cya Burkina Faso kuva mu 1987 kugeza mu 2014. Kujya ku butegetsi kwe ntikwavuzweho rumwe kuko bamwe bamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara yasimbuye, akorewe ihirikwa (Coup d�etat). Magingo aya, Compaore aracyahamagarwa n�inkiko kugira ngo abazwe urupfu rwa Sankara.
1 Ibitekerezo
Kuwa 03/03/20
mumushakishe aryozwe ibyoyakoze ni amoni
Subiza ⇾Tanga igitekerezo