Amakuru y’uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu byifashe aracyaza imbere mu yakenerwa n’abantu bose batuye mu karere k’Ibiyaga bigari ndetse no hirya no hino ku isi, ni mu gihe kandi kuko intambara iri muri ako gace ka DRC ikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake.
Bwiza Media nk’ibisanzwe ibinyujije mu bitangazamakuru bwayo ari byo Bwiza TV na Bwiza.com tubakurikiranira kandi tubagezaho amakuru aba akomeje kugarukwaho muri iyo ntambara umunsi ku wundi.
Muri iki nkuru tugiye kugaruka ku biri kuvugwa kuri uyu wa 17 Mata 20023 birimo ko:
1. Ramaphosa yakamye ikimasa muri Uganda kwa Museveni na Gen Muhoozi
Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo wari wagiye muri Uganda mu ruzinduko rwagombaga no gusiga abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo yisanze ibyo yasabaga Museveni atabimwemereye.
Amakuru Bwiza Media yamenye ni uko Ramaphosa yifuzaga ko Museveni yamufasha mu kuvugisha abo mu mutwe wa M23 kugira ngo barekure matekwa zo mu ngabo z’Igihugu cy’Afurika y’Epfo bafashwe zirimo n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel ariko ibi Museveni yabimwangiye ahubwo amugira inama yo kuba yakura ingabo muri iyi ntambara.
Tubibutse ko Ingabo z’Afurika y’Epfo ziri muri Congo mu rwego rw’ubutumwa bwa SADC buzwi nka SAMIDRC. Ni ubutumwa burimo n’ibihugu nka Tanzaniya na Malawi. Muri VIDEO ikurikira turabirambura tugaruke ku miterere y’ubusabe bwa Ramaphosa, uko Kikwete we yamaganiwe kure ndetse n’icyifuzo cya M23 kuri ubwo busabe bw’abo bagabo.
Kugeza ubu Ramaphosa yakomereje uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo aho byitezwe ko aza kuganira na Perezida Salva Kiir kuri ubu akaba ari nawe uyoboye umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, umwe mu yo DR-Congo ibarizwamo.
2. Imirwano ikomereje ahitwa Nyakajanga
Andi makuru aturuka ku mirongo y’urugamba aravuga ko imirwano ikomeye kuri ubu iri kubera ahitwa Nyakajanga na Nteko.
Iyi Nyakajanga na Nteko bibarizwa muri Teritwari ya Masisi muri gurupoma ya Matanda. Amakuru akavuga ko ari imirwano iri kumvikanamo uruzaku rw’imbunda nini n’intoya.
Nk’ibisanzwe bikanemezwa ko ari abo mu ihuriro ry’ingabo za DRC baba bari gushimashima kuri ibyo bice bagamije kureba ko bakwigizayo umutwe wa M23 ukibashyize ku munigo mu mujyi wa Goma.
#RDC #M23_AFC Des violents combats signales depuis tôt ce matin de ce mercredi 17 Avril 2024 à Nyakajanga, Nteko dans le groupement Matanda entre les rebelles du #M23 et l'armee congolaise, Wazalendo selon des sources locales à @KivuMorningPost. Des detonations des armes lourdes pic.twitter.com/wR0Ie5mXBC
— Kivumorningpost.cd (@KivuMorningPost) April 17, 2024
3. M. Volker Turk yakoranye inama n’abo muri SAMIDRC
M. Volker Turk ni komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu butumwa bwa MONUSCO, uyu akaba yakoranye inama n’abo mu butumwa bwa SAMIDRC, aho inama yabo ngo yari igamije kureba uko bakomeza gukoranira hamwe mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
MONUSCO isanzwe yaratangije Operation yiswe SpringBok igamije kurinda umujyi wa Goma na Sake, icyakora ku ruhande rwa SAMIDRC yo hari amakuru avuga ko isigaye yaracitse intege mu bikorwa byose.
Guerre dans l'est de la #RDC 🇨🇩 : M. Volker Turk, le Haut-Commissaire des Nations Unies aux Droits de l'Homme à la tête de la delegation de la MONUSCO a rencontre#SAMIDRC Leadership Ã
Goma, RDC. La reunion cruciale a discute de la poursuite de la cooperation pour le pic.twitter.com/8VM37KNGTc
— Daniel Michombero /Batubenga (@michombero) April 17, 2024
4. GOMA: Abantu 12 batawe muri yombi bazira kwigaragambya
Bari bari mu myigaragambyo yo kwamagana umutekano muke ukomeje kugaragara mu mujyi wa Goma, Igipolisi gikorera muri uyu mujyi ni cyo cyabafashe.
Josue Walay, ni impirimbanye yo muri Sosiyete Sivile ya LUCHA , uyu yatangaje ngo “Turasaba ko bahita babarekura nta yandi mananiza, kandi turakomeza kwigaragambya dusaba ko meya wa Goma yakwegura ku mirimo ye kubera ko adashoboye”
Aba bigaragambije mu gihe muri Goma ibintu bikomeje kumera nabi aho ubwicanyi bwa hato na hato ku basivile bwiyongera umunsi ku wundi, amakuru akemeza ko ubwo bugizi bwa nabi bukorwa n’abo mu mitwe yibumbiye hamwe igakora icyiswe WAZALENDO kigamije kurwanya M23, Leta igiha umugisha none kuri ubu nyuma yo kunanirwa urugamba abakigize bose birunze mu mujyi wa Goma aho kubona icyo barya bisaba kucyambura abasivile badafite intwaro.
#RDC 🇨🇩12 militants du collectif des mouvements citoyens ont ete arrêtes par la police ce mercredi à #Goma alors qu'ils marchaient pour protester contre l'insecurite devenue grandissante dans la ville. "Nous demandons leur liberation sans aucune condition et nous continuons à pic.twitter.com/1ekevLNvI8
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) April 17, 2024
Tanga igitekerezo