Muri iki cyumweru turangije nibwo humvikanye inkuru y’isezera ry’abakozi batatu mu karere ka Gicumbi, barimo inararibonye mu miyoborere n’imitegekere y’aka karere, Higiro Damas. Abamutinya bariruhukije, naho abamukunda bifashe ku matama.
Iyi nkuru ikimara kumenyekana, mu mujyi wa Gicumbi habonekaga abantu bagenda birunda udutsinda twa bane cyangwa batanu, bavuga buhoro kandi wabahitaho batakuzi bagaceceka; warenga bagakomeza. Mu maduka no mu tubari ndetse no mu biro, haba abagore haba abagabo; hose inkuru ni Damas bahimbaga Kazitunga.
Nubwo basezeye ari batatu barimo na Munyurangabo Olivier wari umujyanama wa Nyobozi, ndetse n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Manyagiro; abo bandi ntawe ubavugaho. Inkuru ni Damas. Bamwe mu bari muri ayo matsinda y’ibiganiro, ni abakoranye na we, abo biganye, abo yahesheje akazi, abo yirukanishije, ndetse n’abiganye n’umugore we nawe uyobora umurenge muri aka karere.
Nta gushidikanya ko isezera rya Damas rizagira ingaruka nziza (inyungu) n’imbi (igihombo) ku miyoborere, imicungire n’imitegekere y’aka karere.
Higiro Damas nk’inararibonye
Mu mavugurura yabayeho mu miyoborere, Higiro Damas yayabayemo kandi adahinduye akarere. Mu gihe cy’amakomini (1994-2001) yari Assistant Bourgmestre (uwungirije Burugumesitiri) muri Komini Rutare muri Perefegitura ya Byumba. Mu gihe cy’uturere twa mbere(2001-2006), yari Meya w’akarere ka Rwamiko mu ntara ya Byumba. Naho muri iki gihe cy’uturere tukirimo(2006 kugeza ubu), yari umuyobozi mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.
Yakoze mu myanya inyuranye, irimo imiyoborere, imicungire y’abakozi, ndetse hari n’ubwo yasimburaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere. Mu ivugururwa rya 2006 (u Rwanda ruva ku turere 105 rukagira 30), uyu Higiro Damas wenyine, niwe mu Meya w’akarere (yayoboraga Rwamiko) wemeye kuba umukozi w’akarere ka Gicumbi mu myanya tekiniki.
Bagenzi be bayoboraga utundi turere 7 mu ntara ya Byumba, bagiye mu bindi cyangwa gukorera ahandi, nyamara Damas aguma mu karere ka Gicumbi. Muhizi Jules Aimable wayoboraga Rushaki yahise ajya kwiga, agaruka aba Visi Meya mu 2016. Mutuyeyezu Emillien wa Bungwe yabaye Gitifu w’umurenge mu karere ka Rulindo, Butera Ildephonse (nyakwigendera) wayoboraga Rebero yahise ba Visi Meya wa Gicumbi , Kagina Emmanuel wa Kisaro yakomeje kwiga nyuma aza kuba Gitifu w’umurenge muri Gicumbi, Ukurikiyimfura Innocent (nyakwigendera) w’Umujyi wa Byumba yahise ava mu kazi ka Leta, Vuningoma Faustin wa Ngarama yahise ajya muri za Minisiteri, Rurangwa Majoro Anselme wa Humure yahise aba Visi Meya wa Nyagatare nyuma aza kuba Meya wa Gatsibo mu Burasirazuba.
Kuba Higiro Damas wayoboraga Rwamiko ari we wenyine wagumye mu karere, bimugira inararibonye abandi bagombaga kwigiraho, akabaha inama. Damas kandi ntiyari yanze kujya mu myanya yindi ya Politiki nk’ubumeya cyangwa ngo apiganire kuba Gitifu w’akarere. Nubwo uyu mwanya yawukozemo kenshi asimbura abasezeye, yawupiganiye rimwe gusa, aza gutsindwa na Museveni Synese.
Hugiro Damas afatwa nk’igishyitsi cy’imiyoborere n’imitegekere ya Gicumbi n’icyahoze ari Byumba. Muri aka karere ka Gicumbi yakoranye n’abameya bane bose: Nyangezi, Mvuyekure, Mudaheranwa na Ndayambaje uriho ubu. Yakoranya na ba Gitifu bane: Niyonzima Maximillien , Museveni Synese, Byiringiro Fidele na Epimaque uriho ubu. Uwamwita inzu y’ibitabo igiye cyangwa akabati k’amadosiye gateruwe ntiyaba abeshye, kuko aka karere yari akazi, abakozi bose bamuzi kuko bamwe yanagize uruhare mu kubashyiraho cyangwa kubacunga.
Ntabyera ngo de!
Nubwo Higiro Damas ari inararibonye, hari abanyagicumbi basanga abo bakoranye bamukuriye bataramubyaje umusaruro uko bikwiye. Hari n’abandi basanga inama yakabaye yarabagiriye atarazitanze uko bikwiye, bikaba ari na zimwe mu mpamvu ahisemo gusezera.
Uyu Higiro Damas yigeze gufungwa azira amakosa y’akazi, we n’uwahoze ari Perezida wa Njyanama, Bizimana Jean Baptiste. Hari abakozi b’aka karere nabo bigeze gufungwa baranaburana, nabyo bivugwa ko Damas yaba yarabigizemo uruhare ruziguye, kuko abo bafunzwe yari yaragize uruhare mu kubashyira mu myanya.
Ikindi aka karere kakunze kuvugwamo kugira ibice bibiri, Ubuganza n’Urukiga; Higiro Damas yabonwaga nk’uri ku isonga ry’abiyita abaganza. Mu micungire y’abakozi uhereye mu guhabwa akazi, guhindurirwa imirimo n’imikorere yari abifitemo ijambo.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko Damas hari ubwo yagaragaraga nk’udafasha Nyobozi uko zamuhindukiragaho zose uko ari enye, ku buryo hari n’aho yatumwe agatanga raporo itavuga ukuri. Damas kandi yagaragaye ku rutonde rw’abigwijeho umutungo wa Leta, aho yihaye igishanga cya hegitari icyenda mu murenge wa Giti, umwe mu yari igize akarere ka Rwamiko yayoboye.
Si ibyo gusa, Higiro Damas agaragara ku rutonde rw’abavuga rikijyana batumye Koperative y’aborozi COOPEMOBU inafite ikusanyirizo ry’amata rya Rwesero idakora neza, bikanayiviramo kwambura amabanki yayigurije. Iyi Koperative y’abantu 117, yafashe inguzanyo ya miliyoni zisaga 200 muri BRD na Populaire, mu mwaka wa 2009.
Mu gihe yagombaga kurangira kwishyurwa muri 2015, byageze mu Ukwakira 2018 (ubukererwe bw’imyaka ine), inguzanyo imaze kwishyurwaho 11,35%. Abavuga rikumvikana bo muri iyi Koperative, barimo na Higiro Damas. Bashinjwa Kudasinya amasezerano y’inguzanyo bahawe, kutayishyura no gufata inka nyinshi baryamira abandi.
Ibindi ku ruhare rwa Higiro Damas mu miyoborere n’imitegekere ya Gicumbi bizakorwa mu nkuru zicukumbuye, uko amakuru yizewe azajya aboneka.
Tanga igitekerezo