Umwiherero ni inama ihuza abayobozi bakuru b’igihugu mu ntango z’umwaka, iyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Watangiye mu 2003, hategurwa ingingo zitandukanye aba bayobozi baganiraho ndetse ugafatirwamo n’imyanzuro y’ibigiye gukorwa.
Buri mwiherero ubaye ugira insanganyamatsiko bitewe n’ikintu nyamukuru kigambiriwe, ukaba mu minsi itatu cyangwa irenga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro (RDF Combat Training Center-Gabiro) kiri mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba. Mu biganiro bitegurwa, habamo no kurebera hamwe ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro iba yarafashwe mu mwiherero w’umwaka ushize.
Icyegeranyo gito cy’imyanzuro yafatiwe mu myiherero yabaye mu myaka ine ishize kiraza gukurikirwa n’ibyifuzo ku bikiwiriye kwibandwaho mu mwiherero wa 2020 bivugwa ko uraba mu mpera z’iki cyumweru, byiganjemo ibigenda bigaruka mu nzego zimwe na zimwe:
Imwe mu myanzuro 14 yafatiwe mu mwiherero wa 13 mu 2016
Uyu mwiherero wabaye kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Werurwe, ufatirwamo imwe mu myanzuro ikurikira:
Umwanzuro wa 2: Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.
Umwanzuro wa 9: Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
Umwanzuro wa 13: Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.
Imwe mu myanzuro 26 yafatiwe mu mwiherero wa 14 wabaye mu 2017
Uyu mwiherero watangiye tariki ya 25 Gashyantare urangira tariki ya 2 Werurwe, wafatiwemo imwe mu myanzuro ikurikira:
Umwanzuro wa 3: Kunoza imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza igaruzwa ry’imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko.
Umwanzuro wa 10: Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (cashless payment) by’umwihariko mu Nzego za Leta.
Umwanzuro wa 22: Gushyiraho ingamba zishimangira uburere bwiza mu muryango, n’izigamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.
Imyanzuro 3 muri 13 yafatiwe mu mwiherero wa 15 wabaye mu 2018
Uyu mwiherero watangiye tariki ya 26 Gashyantare urangira tariki ya 1 Werurwe, ufatirwamo imwe mu myanzuro ikurikira :
Umwanzuro wa 2: Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Umwanzuro wa 3: Gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo.
Umwanzuro wa 7: Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi (city managers).
Imyanzuro 3 mu 10 yafatiwe mu mwiherero wa 16 wo mu 2019
Uyu mwiherero wabaye kuva tariki ya 9 kugeza 11 Werurwe, ufatirwamo imwe mu myanzuro ikurikira:
Umwanzuro wa 3: Gusesengura no gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), harimo ibijyanye n’imisoro ibangamira bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.
Umwanzuro wa 7: Kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura ireme ry’uburezi hitabwa cyane cyane kuri ibi bikurikira: (i) gukomeza kongera ku buryo bwihuse ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, (ii) kwihutisha kongera umubare w’abarimu babishoboye uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye, (iii) gukomeza kwihutisha guhuza amasomo yigishwa n’igihe (curriculum), (iv) kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ku bufatanye n’inzego zose zibifitemo uruhare.
Umwanzuro wa 9: Gushyiraho no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kunganira ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé)
Hitegwe iki mu mwiherero wa 2020?
Umwiherero urangwa no gushimira ababashije kubahiriza inshingano zabo bijyanye no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe kandi hakabaho no kunenga abatarabyubahirije. Ibi ni bimwe mu bibazo byifuzwa ko byavugwaho, bigashakirwa n’umuti ufite ubukana bwisumbuyeho:
- Umugenzuzi w’Imari ya leta yagaragaje ko ibibazo by’itangwa ry’akazi ndetse n’imicungire y’abakozi, byateje leta miliyari z’ibihombo. Iki kibazo kibaye mu bivugwaho, byatanga umusaruro mwiza kuko nk’uko bigaragara mu myanzuro y’imyihererero yabaye mu myaka itandukanye, cyavuzweho.
- Ruswa n’akarengane mu nzego zimwe zigenda zigaruka ku mwanya w’imbere buri mwaka, ni ikibazo kicyambika isura mbi igihugu, bityo ni ikibazo cyifuzwaho kuvugutirwa umuti ukarishye.
- Amakimbirane yo mu ngo yamaze gufata indi ntera, aho mu gihugu humvikana imfu z’abagize umuryango; ngo umugabo yishe umugore we cyangwa se ngo umugore yishe umugabo we mu buryo bw’iyicarubozo.
- Ikibazo cy’abana baterwa inda z’indaro n’abantu bakuru ndetse n’abahohoterwa. Muri raporo zitandukanye zasohotse mu 2019 mu turere dutandukanye, byagaragaye ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda z’indaro uzamuka cyane. Inzego zitandukanye zafashe umwanzuro wo kugihagurukira ariko bigaragara ko gikeneye gufatirwa ingamba zisumbuyeho, kikaganirirwaho mu mwiherero.
- Ikibazo cy’ibura ry’akazi mu rubyiruko cyane ururangije amashuri yisumbuye, amashuri makuru na kaminuza, bigaragara ko umubare ugenda wiyongera.
- Ibikorwaremezo nk’amazi ndetse n’amashanyarazi bitagera ku baturage ku gihe, bikagaragara ko habayemo uburangare mu nzego zibishinzwe nk’uko inteko y’Abadepite yabigaragaje mu mwaka ushize.
- Ikererwa ry’umushahara wa mwarimu ryabayeho muri Mutarama 2020 n’umuco wo kumva ko hari ukwezi mu mwaka bagomba kujya babonamo umushahara bakerewe.
- Ikibazo cy’itumanaho mu bice by’icyaro na cyo kimaze igihe kivugwaho ariko ntabwo kirakemuka, aho bisaba ko umuyobozi ushaka gutanga raporo, ava mu biro bye, akagana mu mugi cyangwa kure y’aho akorera.
- Ikibazo cy’abayobozi bategera abaturage, ibibazo hafi ya byose bakabimenyera mu itangazamakuru, kikajyana n’abatamenya ko bakorera abaturage (abiremereza), ntibabahe ijambo kandi ari bo bakorera.
- Umuti urambye ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ryagaragajwe na Banki Nkuru y’Igihugu tariki ya 7 Gashyantare 2020, ko mu gihembwe cya kane cya 2019 cyonyine byazamutseho 20%.
1 Ibitekerezo
Habyarimana Bosco Kuwa 17/02/20
Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje kwirengagiza inshingano bashinzwe, gusa abo ni abo mwamenye mukomeze gukurikirana nabandi badakora neza.
Subiza ⇾Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.
Tanga igitekerezo