Dore aho nibereye, niturije mpora mbabwira ko nta gahora gahanze kuko uyu munsi wagize ibyago cyangwa umugisha umweyo wanjye ukakugeraho, wawutunga ijisho ukibwiriza utananije.
Maze kuwuca natangiye nywutunga cyangwa nkubura hasi mu nzego zo hasi ndazamuka no mu ziringaniye none ngeze no mu nkuru, ubu igihunga kikaba ari cyose, gihungabanya abatari bake kuko bigoye kumenya uzawurokoka.
Ni kera nari nibasiye ba nyakamwe bamwe bamiragura ibya rubanda hasi iyoooo mu baturage, ariko naje gusanga ko n’ibyegera byanjye atari shyashya, biba ngombwa ko mfata umweyo sinkomeze kubashyashyariza, dore ko ntacyo mfana na pasiteri Gashyashyali wo hakurya iyo rirengera.
Ndaje rero mbereke kandi ndahamya ko tutazicarana ku ntebe y’ibwami, aho nihererana n’abemera ko duhuza umugambi batamvangira mu rugamba rwo guteza imbere urwatubyaye nta miteto. Kuri ayo meza, hazicara umugabo cyangwa umugore hasibe undi. Umweyo ugomba gukubura no kunkiza umwanda munzanira, ukaba unkikije kuko mwese munziho kugira isuku itagira abandi bantu ku isi hose nkaba narabaye iciro ry’umugani!
Ikiniga n’agahinda biranyugarije kuko ndahwema kubigisha no kubagira inama zo kuba inyangamugayo, kutiremereza kubera ibyo nabagize, kudahonyora abo mubana cyangwa mukuriye. Mwarananiye n’ubwo mbagoragoza uko bwije n’uko bukeye. Ni yo mpamvu umweyo wanjye kuwurokoka bitazoroha. Gusa nta terabwoba mbashyiraho ntaniryo nzigera kuko ntari umuterabwoba. Dupfa kunzambiriza gusa kandi mba nkeneye ko dutahiriza umugozi umwe maze injyana itujyana aheza mu iterambere, umudiho umwe nk’itorero cyangwa intore zacu, tukarigeraho tudaseta ibirenge.
Kandi ntimugire igihunga cyangwa ubwoba kuko nzirikana uruhare rwanyu muri iyo njyana, agatebe mbicajeho muzihangane mutagononwa, mutanyijunditse, mwirinda kujya mu mitwe y’iterabwoba, ntimube ibigarasha nanjye ndi umuntu ushyira mu gaciro, nzabibuka igihe nikigera ariko uzabirengaho azabona uko nambarira urugamba kandi ikiguzi kizaba icyo hejuru.
Ntabo mwibuka bicaye ku gatebe imyaka irenga 10 ubu bongeye kuzanzamuka? Nta bashyizwe muri gereza nyuma yo kuzivamo ubu bakaba barya ku mbuto z’igihugu? Nuko rero mwihangane kuko uzanyuranya nabyo azamenye ko umweyo ntaho wagiye.
Nukuri murampemukira kandi ntako ntagira, nawe se waba ufite inshingano naguhaye warangiza ugakorana n’abanyanga, ugambanira urwakubyaye, unyereza ibyo ushinzwe kurinda, wiremereza ugakandagira abandi, urya ruswa, wiyandarika mu ngeso z’ubushuraguzi, usenya ingo z’abandi, wanduza indwara z’ibyorezo abagore n’abakobwa, ubeshyera abandi, urenganya abandi, uhimbira abandi, ukagira ngo nzakwihanganira? Oya igihe kirageze ngo wibwirize, umbise nkomezanye n’abadakoresha ububasha nabahaye ku nyungu zabo bwite.
Dore mperutse gufata ibaba ryanjye benshi batinya kuko ribatamaza, nivugira ko ndabutswe amarembo ya Mageragere, abantu bagira ngo ndatera urwenya ariko burya kuko ukuri gushirira mu buganiro kandi kwaca mu ziko ntigushye, nabonye hari abazambara impuzankano zitatse amabara nk’amwe ya Roza, bakisanga mu busabane n’abo barenganyije kuko hariya nta mukuru nta muto uharangwa. Maze ugaca bugufi, ukiyoroshya, ukemera ukagororwa boshye ba basore bo mu kirwa ntibuka neza hagati ya Rutsiro no ku Idjwi ho muri Zaïre.
Harya mwakwibwirije ntarabageraho ko namwe nimunyandikira mubinsaba nzabibemerera. Murabizi ko ubu ntacyirukana, atari uko itegekonshinga ritabinyemerera ariko ngira ngo mubikore nko muzindi nzego z’ibanze ko byavuye ku bushake bwanyu.
Muri benshi ariko nimunyorohereze, mwe gukomeza kundidiza kuko umuvuduko mfite mutawushoboye. Ndiyama kandi n’abarenganya abandi, bababeshyera kuko ntari ikimoteri nk’uko nigeze kubivuga. Umweyo urahari, uzahoraho kuko ntazakomeza kwihanganira umwanda uwo ari wo wose. Ahakunze kuvugwa ruswa, ibibazo by’ itangwa ry’ akazi, uburezi bwabuze ireme n’ ibindi bitandukanye bibangamira imiyoberere nifuza, murarye muri menge.
Hon. Sebaba nkaba nibaza utahiwe kwibwiriza, ariko nshimira abagize ubutwari bakabigeraho. Mugire amahoro!!!
1 Ibitekerezo
ehud Kuwa 15/02/20
Hon. Sebaba urantangaza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo