Mu gihe hashize iminsi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) ushinje u Bushinwa gukwirakwiza amakuru atari yo ku bwandu bwa covid-19, ubu noneho Leta y’u Bushinwa yanze iperereza ryigenga amahanga yifuzaga gukora ku nkomoko y’iki cyorezo cyugarije Isi.
Amahanga akomeje kugaragaza ko kumenya inkomoko y’iyi ndwara byafasha Leta zitandukanye kuyihagarika.Umudipolomate mu Bwami bw’Ubwongereza, Chen Wen yabwiye BBC ko mu bisabwa harimo no kuba Ubushinwa bwagira iki kibazo icyabwo bugatanga umusanzu busabwa n’amahanga.
Ubushinwa bumaze iminsi ku gitutu cy’andi mahanga n’Imiryango Mpuzamahanga bireba ndetse bwakunze kwatakwa cyane na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump utahwemaga kwita virus ya covid-19 kuba ari iy’Abashinwa.Uretse Perezida Trump,Leta ya Missouri imwe muzigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Leta y’Ubushinwa kuba ntacyo bakoze ngo bahagarike ikwirakwira rya Coronavirus ubwo yagaragaraga mu mujyi wa Wuhan bikekwa ko yakomotse mu isoko ry’amatungu riri muri uyu mujyi.
Covid-19 yaba ari virus yacuzwe n’abamenyi muri Wuhan
Ikinyamakuru "The Washington Post" giherutse gutangaza amakuru aturuka mu ba dipolomate ba Amerika avuga ko mu mwaka wa 2018,Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje abahanga bazo mu by’Ubutabire bajya gusuzuma isuzumiro ry’i Wuhan baza koherereza ubutumwa buburira i Washington bavuga ko nta mutekano ugaragara muri iryo suzumiro.
Aba bahanga batewe ukwiheba gukomeye no kuba Ikigo cy’ubushakashatsi cya Wuhan((Wuhan Institute of Virology),nta bwirinzi ndetse n’uburyo bwo gucunga neza ingorane zishobora kuhavukira maze basaba ubufasha bwisumbuye.Ikindi cyabateye impungenge ni ubushakashatsi bwakorwaga kuri virusi za Corona zabonekaga mu ducurama bwagaragazaga ko izi virusi zishobora kubyara indi virusi ihambaye mu minsi mike. Iki nyamakuru gikomeza kivuga ko iyi nzu y’ubushakashatsi,WIV cyangwa andi masuzumiro yo muri uyu mujyi yaba ari yo yaturutseho covid-19 nk’uko byakomeje kwibazwa mu biganiro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zikorana n’abashakashatsi basesengura iby’ubwandu n’ibyorezo.
Iki cyorezo cyagaragaye mu mpera z’umwaka wa 2019 bwa mbere mu Bushinwa,bamwe bakunze kuvuga ko cyadutse bwa mbere mu isoko ry’ibiribwa birimo ibikomoka ku matungo i Wuhan ariko nyuma andi makuru yanyuraga cyane ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko Sars-covid-2 virusi itera covid-19 cyaba ari igihangano cy’abashakashatsi mu by’Ubutabire b’Abashinwa
U Bushinwa bugamije iki?
Nyuma gato iki cyorezo cyadutse,amahanga yatangiye gusaba Ubushinwa ko bwayemerera gukorera igenzura ryimbutse ryigenga muri iki gihugu hashakishwa imvano y’iki cyorezo.
Kuwa Kane washize,Minisitiri w’Intebe wa Australia Scott Morrison yavuze ko azasaba iperereza ryimbitse mu nama ngaruka mwaka y’Ishami ry Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi izaterana muri Gicuransi,hagafatwe umwanzuro dore ko Australia ari na yo izaba iyoboye iyo nama.
Ubushinwa buvuha ko budateze kwemera iri perereza kuko ari igitekerezo bavuga ko kigamije inyungu za politiki.Ubushinwa buvuga ko buri gukora ibishoboka byose ngo burandure iki cyorezo ndetse ko yakabaye ari na yo ntumbero isi yose ifite,bugasanga nta mpamvu yo gutakaza imbaraga n’ubushobozi mu by’imitungo ngo burakora iperereza.
Raporo ya EU yavugaga iki?
Raporo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi yashinjaga Leta n’Itangazamakuru by’Ubushinwa kugerageza kwikuraho icyasha cyo kuba isoko ry’icyorezo bityo bakaba barabikoze bakwirakwiza amakuru ayobya rubanda ndetse bakanahisha imiterere y’icyorezo ubwo cyadukaga. Iyi raporo yagarutse ku byo yita amakosa Ubushinwa bwakoze aho abayobozi banyuraga ku bitangazamakuru bavuga ko ubwandu bwageze muri Wuhan bukomotse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo bamwe mu bayobozi basuraga abakuriye igisirikare cy’Amerika.
Iyi raporo kandi inashyira mu majwi Uburusiya ivuga ko bwafatanyije n’Ubushinwa kubiba urwikekwe mu bantu ku bijyanye n’inkomoko y’icyorezo.
Intumwa ya Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Zhao Lijian na we yigeze gutangaza ku rukuta rwe rwa Twitter ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari zo zihishe inyuma y’iminsi mibi Ubushinwa bwarimo nyuma y’uko abasirikare ba Amerika bazanye covid-19 muri Wuhan.
Uyu muyobozi yavugaga ko virusi ishobora kuba yarazanywe n’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikino ya Gisirikare y’abasiganwa ku maguru yabereye muri uyu mujyi wa Wuhan.
Intambara y’amagambo kuri covid-19 ikomeje kuzonga ibihugu by’ibihangange byazahajwe bikomeye n’iyi virusi dore ko mu ntangiriro Ubushinwa bwari ubwa mbere mu kugira ubwandu n’impfu nyinshi none kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo ziri ku isonga mu bihugu byazahajwe cyane n’iki cyorezo.
Kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirabarura abantu 925,758 bamaze kwandura iki cyorezo,muri bo 52,517 cyarabahitanye,abagikize ni 110,432 naho abakirwaye basaga 763,109 aha Ubushinwa bwari ubwa mbere ubu buri ku mwanya wa cyenda aho abantu 82,816 ari bo banduye,muri bo 4,632 barapfuye,abagera kuri 77,346 barakize naho abakirwaye ni 838 nk’uko bigaragazwa n’urubuga Worldometer.
Tanga igitekerezo