Urwego rw�igihugu ngenzuramikorere, RURA, rwamaze gushyiraho ibiciro bishya by�umuriro w�amashanyarazi bisimbura ibyari byarashyizweho muri Kanama 2018.
Muri rusange ibiciro by�umuriro w�amashanyarazi byazamutse ugereranyije n�ibyari byarashyizweho mu myaka igera kuri ibiri ishize.
Abakoresha umuriro uri hagati ya Kilowati 0 na 15, umuriro bazajya bawugura kuri 89 Rwf kuri kilowati mu gihe kingana n’ukwezi. Iki giciro kingana n�icyari gisanzweho. Abakoresha umuriro uri hejuru ya Kilowati 15 kugeza kuri Kilowati 50, umuriro bazajya bawugura kuri 212 Rwf, mu gihe bari basanzwe bawugura kuri 182 Rwf kuri Kilowati imwe.
Ibi biciro byavuzwe haruguru birareba abakoresha umuriro w�amashanyarazi mu ngo.
Ku bakoresha umuriro w�amashanyarazi mu nzu z�ubucuruzi ndetse n�ibigo bya Leta, na bo bashyiriweho ibiciro bishya. Ku bari muri iki kiciro, abakoresha umuriro uri hagati ya Kilowati 0 na kilowati 100 bazajya bishyura amafaranga 227 aho kuba 204 y�amanyarwanda bari basanzwe bishyura. Abakoresha umuriro urenze kilowati 100 ku kwezi bo bazajya bishyura amafaranga 255 aho kuba 222 yari asanzweho.
Ibindi byiciro byahinduriwe ibiciro harimo iminara y�itumanaho aho umuriro wavuye kuri 185 Rwf ukagera kuri 201 Rwf, ku nganda z�amazi igiciro cyagumye ku mafaranga 126 ku kilowati, mu gihe Abanyamahoteli bazajya bagura umuriro kuri 157 aho kuba 126 Rwf.
Abagabanyirijwe ibiciro by�umuriro w�amashanyarazi ni abafite ibigo byita ku buzima bazajya bawugura kuri 186 Rwf ku kilowati, mu gihe ku biciro bisanzwe bawuguraga kuri 192 Rwf. Ibigo by�itangazamakuru byo bizajya bigura umuriro ku mafaranga y�u Rwanda 192, mu gihe mu busanzwe byawuguraga kuri 184 Rwf.
Mu gihe kandi byari bimenyerewe ko inganda nto zigura umuriro kuri 110 Rwf, ubu zizajya ziwugura kuri 134 Rwf, inganda ziciriritse zo zizajya zigura umuriro kuri 103 Rwf ahabanye na 87 Rwf zawuguriraho, mu gihe inini zo zizajya ziwugura kuri 94 Rwf ku kilowati aho kuba 80 Rwf yari asanzweho.
Umuyobozi wa RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema, yavuze koi bi biciro byazamuwe kugira ngo igiciro kijyane n�icyo bisaba kugira ngo haboneke umuriro w�amashanyarazi.
1 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 15/01/20
Harya igiciro cy’ umushahara wa mwarimu cyo kiziyongera byagenze gute? Natwatundi bari bashyizeho Ejo heza yaradutwaye. Mana we!!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo