Ubundi Illuminati biva ku ijambo ry’Ikilatini illuminatus bivuga ‘umurikiwe’ cyangwa ushagawe n’urumuri, illuminati rikaba riri mu bwinshi (pluriel, plural). Abantu bose bavuga amateka ya Illuminati bemeza ko ari agatsiko k’ibanga (secret society) kashinzwe na Adam Weishaupt wari umwarimu muri Kaminuza ya Ingolstadt muri Bavière (Bayer) mu Budage, hari tariki 1 Gicurasi 1776.
Kuvuga kuri Illuminati ni ibintu bitoroshye byasaba kwandika ibitabo kandi n’ubundi byarakozwe, cyane cyane The 13 Satanic Bloodlines of Illuminati cya Fritz Springmeier na Cosmic Trigger na The Final Secret of The Illuminati cya Robert Anton. Kugira ngo umenye Illuminati kandi, bisaba kuba uzi ibindi bintu byinshi byerekeranye n’udutsiko tw’ibanga (secret societies).
Adam Weishaupt yabarizwaga mu muryango wa Freemasonry (Franc-maçonnerie) uyu ukaba ari umuryango n’ubu ukiriho, uhuza abantu batandukanye bahuriye ku ibanga ubwabo bazi bonyine, gusa ikizwi ni uko badasenga Imana, ahubwo bemera uwo bita Umwubatsi Mukuru w’Isi (Le Grand Architecte de l’univers). Ibi abakristu bakaba babifata nko gusenga Shitani. Icyo twababwira ni uko Freemasonry idashingiye ku idini, kuko habamo abakristu, abayisilamu n’abo mu yandi madini.
Adam Weishaupt yari muntu ki?
Uyu mugabo wo mu Budage watekerezaga cyane wo mu kinyejana cya 18, iyo aza kumenya ko ibitekerezo bye byari kuzatuma Isi yose itekereza ko hari agatsiko k’abantu gakorera mu ibanga kaba gateganya kuyobora Isi ndetse bigakorwaho ibitabo na filimi byagiye bigurisha kurusha ibindi, ngo yari gutungurwa bikomeye.
Ngo benshi mu Badage baba baratunguwe no kuvumbura ko uyu mwarimu wa kaminuza yari umwanzi mubi ku gihugu, umuryango we w’ibanga, Illuminati, ukaba warafashwe nk’ikibazo gikomeye kuri sosiyete.
Adam Weishaupt yavutse mu 1748 avukira ahitwa Ingolstadt, umujyi uherereye muri Bavaria (kuri ubu akaba ari kimwe mu bice by’u Budage), akomoka ku babyeyi bafite inkomoko ku Bayahudi bahinduye idini baba Abakirisitu.
Yabaye imfubyi akiri muto nyirarume yita ku kumurihira amashuri amwandikisha mu Ishuri ry’Abayezuwiti. Arangie amasomo ye, Weishaupt yabaye umwarimu wigisha amategeko ya kiliziya n’amategeko asanzwe muri Kaminuza ya Ingolstadt, ashaka umugore ndetse atangira umuryango.Yabayeho bisanzwe akora akazi ke kugeza mu 1784 ubwo Leta ya Bavaria yamenyaga iby’ibitekerezo bye nk’uko tubikesha urubuga rwa National Geographic.
Ukurikije uko yagiye akura, ngo Weshaupt iteka ubwonko bwe ntibwabaga buri hamwe. Akiri umuhungu muto, ngo yari umusomyi ukomeye, yirirwa amira ibitabo bitandukanye byari mu isomero rya nyirarume, byiganjemo ibyanditswe n’abafilozofe, ibitekerezo byabo, byagize uruhare mu Mpinduramatwara yo mu Bufaransa.
Bavaria icyo gihe cyari igihugu gitsimbaraye ku muco wacyo kandi kiganjemo idini ya Gaturika. Weshaupt ariko siwe wenyine wemeraga ko ubutegetsi bwa cyami na kiliziya byabangamiraga ubwisanzure bwo gutekereza.
Nyuma yo kwishyiramo ko ibitekerezo bishingiye ku iyobokamana bitakigendanye n’uburyo bw’imyizerere ikwiye kuyobora umuryango ugezweho, yahisemo ubundi buryo bwo kumurikirwa, n’ibitekerezo n’imigenzo bikwiye gukoreshwa mu guhindura burundu uburyo leta z’I Burayi zari ziyobowe.
Nyuma yo gusanga umuryango wa Freemasonry uhenze kandi udafungukiye neza ibitekerezo bye, yashinze uwe, wari ufite byinshi uhuriyeho na Freemasonry , ariko we afite gahunda ye. Izina yahaye uyu muryango ku ikubitiro ni Bund der Perfektibilisten, cyangwa ‘Covenant of Perfectibility’ mu Cyongereza. Nyuma yaje guhindura iri zina birumvikana bitewe n’ukuntu ryumvikanaga.
Ku itariki ya 01 Gicurasi 1776, Weshaupt ari kumwe n’abanyeshuri bane bashinze uyu muryango bafashe Igihunyira cya Minerva (Owl of Minerva) bakigira ikirango cyabo. Abagize umuryango bagombaga gukoresha amazina atari ayabo. Weishaupt yiswe Spartacus. Abanyeshuri mu by’amategeko, Massenhausen, Bauhof, Merz na Sutor bitwa; Ajax, Agathon, Tiberius na Erasmus Roterodamus. Weshaupt nyuma yirukanye Sutor amuziza ubunebwe.
Muri Mata 1778 umuryango nibwo wahinduye izina bawita Illuminatenorden, cyangwa Order of Illuminati.
Uyu muryango wabayeho abawugize bagenda biyongera bigera mu mpera z’1778 ufite abanyamuryango bagera muri 27 bagabanyijwe mu nzu eshanu; iya Munich (Athens), Ingolstadt (Eleusis), Ravensberg (Sparta), Freysingen (Thebes), na Eichstaedt (Erzurum).
Illuminati ni umuryango ugenzura isi mu ibanga?
Illuminati, ubundi, wari umuryango w’ibanga koko wo muri leta ya Bavaria mu Budage mu kinyejana cya 18. Abawugize barwanyaga imigenzo yose, amategeko y’amadini ndetse n’ubutegetsi bw’igihugu.
Banditse igitabo cy’itegeko ryabo ko intego yabo ari uguhagarika ibikorwa byose bibangamiye abantu, bakabaho nta kibagenga cyangwa kibagenzura. Ntabwo babigezeho, kandi uwo muryango wabo ntaho uhuriye na Illuminati ivugwa uyu munsi nk’uko David Bramwell abivuga. Igitekerezo cyayo kiriho ubu ni uko hari abemeza ko urugomo (violence) n’ituze byose ari bimwe.
Bamwe mu babyemeraga batyo ni abitwa ’Discordian movement’, bashinzwe mu 1965 mu biro by’ubutegetsi muri leta ya Texas muri Amerika. Greg Hill na Kerry Thornley, abahungu babiri bigaga kaminuza, bakoze inyandiko zo gushinga uwo muryango wabo mu buryo bwemewe. Iyo nyandiko ishimangira ingingo ko "urugomo narwo ari ingenzi kimwe n’ituze".
Mu myaka ya 1960 na 70, iyo myumvire yarakwirakwiriye mu banyeshuri kuko gukwiza ibihuha n’amakuru atari yo byihutaga. Iyo ntego ariko bariya bahungu bombi baje kuyihakana. Bramwell avuga ko aba bahungu bombi biyemeje kwandika igitabo kirimo ibyo bitekerezo byose bacyita "igitabo cy’aba-illuminati"
Bo batekerezaga ko byaba ari ibintu bishimishije gukwirakwiza urugomo n’amakuru y’ibinyoma ku bushake ku kitwa Illuminati, kandi babigezeho bandika inkuru zinyuranye bagaha ibinyamakuru. Bandikaga inyandiko nyinshi bitiriye abantu batabaho, bavuga ko Illuminati atari ukuri cyangwa ari ukuri cyangwa hari abayishidikanyaho.
Icy’ingenzi kuri bo cyari uko icyo kiganiro kuri Illuminati buri wese yagombaga gukomeza kwibaza ikibazo ngo ’ese koko Illuminati iriho?’ Igitekerezo cyakwiriye hose ku isi, igitabo banditse kandi cyarimo ibibazo bimwe nka ’Ni inde warashe John F.Kennedy?’
Nubwo byinshi mu bitekerezo biri mu gitabo cyabo ari ibinyoma, byivangavanze n’amakuru amwe y’ukuri bituma hari ababyemera byose. Icyo gitabo cyarakunzwe cyane ku buryo cyageze aho gikinwamo amakinamico na cinema. Iki gitabo n’izindi nyandiko bandikaga byinshi ubu ntibiboneka kuri Internet, ariko ibihuha kuri Illuminati byakomeje gukwirakwira uko abantu babiganira bamwe bakabyemera abandi bakabitangira ibimenyetso.
Umuryango w’ibanga bivugwa ko urimo abantu bakomeye cyane ku Isi
Niba waba utaranumviseho Illuminati, birashoboka ko waba warabonye ibimenyetso bavuga ko ari ibyayo. Mpandeshatu (triangle), n’ijisho bita ko ribona byose riboneka mu noti y’idorari rimwe rya Amerika.
Mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe, imirongo imwe y’abahanzi igaruka kuri Illuminati. Nko mu ndirimbo S&M ya Rihanna bamwe bagaragaza aho yerekana ko ari umuntu ukomeye muri uwo muryango. No mu Rwanda uzabona abahanzi bigana aba bagakoresha ibyo bimenyetso byitirirwa Illuminati.
Kuki abahanzi bakunda gusetsa bavuga Illuminati?
Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo David Bramwell avuga ko muri macye ari ugusetsa. Hari benshi ariko batwarwa kandi bakemera izi nkuru. David Bwamwell ati: "Ndibuka igihuha cyakwiriye mu 1966 ko Paul McCartney wo mu itsinda rya Beatles [ryari rigezweho cyane icyo gihe] yapfuye mu mpanuka y’imodoka atashye. "Kandi ko yahise asimburwa n’umu-DJ wo muri Canada basa neza neza wahise yiga vuba kuririmba no gucuranga guitar nka Paul".
David Bramwell avuga ko Paul McCartney ubwe atigeze ahakana icyo gitekerezo. Kimwe na McCartney, Jay-Z, Beyoncé cyangwa Rihanna n’abandi, nabo ngo ntibajya bahakana ibyo bivugwa.
Bamwe bibaza niba Illuminati ibaho koko mu by’ukuri!
Kuvuga ko Illuminati koko ibaho cyangwa itabaho ni ikintu kikigibwaho impaka. Gusa, bamwe bemeza ko ari ukubeshya ababishyira imbere bavuga ko Aba-Illuminati ba mbere ba Bavaria amateka avuga ko barimbuwe mu 1785, baba barakomereje ibikorwa byabo mu ibanga rikomeye bagakomeza umugambi wabo wo kwigarurira Isi.
Icyo gitekerezo cyagaragajwe bwa mbere mu gitabo cya John Robinson, yise ‘Proof of a Conspiracy’ (cyangwa se igihamya cy’akagambane) cyasohotse mu 1797, kivuga ko Aba-Illuminati bakomeje umugambi wabo binyuze mu gucengera muri za guverinoma zitandukanye, by’umwihariko izagiyeho binyuze mu mpinduramatwara, ndetse no gucengera mu yindi miryango y’ingenzi nka Freemasonry.
Nubwon rero ibitabo by’amateka bivuga ko Aba-Illuminati batabayeho kurenza mu kinyejana cya 18, ijambo Illuminati ryakomeje gukoreshwa mu kugaragaza akagambane Isi irimo bagaragaza ko igenzurwa n’udutsiko nka Freemasonry, Abazayoni (Sionists), CIA, Abakomunisiti, imiryango y’ibanga, n’imiryango mpuzamahanga.
Mu bihe bya vuba,umugabo Myron Coureval Fagan, watunganyaga filimi wari uzwiho kurangwa n’ivanguraruhu no kwanga Abayahudi, yabaye umwe mu bafashe iya mbere mu gukwirakwiza ko Isi iyobowe n’agatsiko k’abantu bacye bibumbiye muri Illuminati.
Gusa amaherezo n’ubundi umwanzuro ni uwawe, kwemera niba Illuminati ibaho cyangwa itabaho. Ubyumva ute?
7 Ibitekerezo
Louise Kuwa 21/05/20
Ahubwo mumpe ligne neza nigerereyo singiye gupfa nkennye
Subiza ⇾christian kamikamuntu Kuwa 12/12/21
Ndashakakwinjiramo iwacundibana Kandi pfite icyibazo cyubuke e
Subiza ⇾ishimwe jean claude Kuwa 20/06/22
ndashaka kujyamo nanjye
Subiza ⇾Kwizerimana Kuwa 27/08/23
Ndashako Noba Umwo Muba Bayeho Nez Kuko Ntakubaho Nkenye Oy Hm Jeniphuzako Narikwakigwa Muburyo Binyarutse Kuko Ndabikeney Gose Vrm Nkaca Nipfuzakuba Munzu Nzizacane Amatara Amazi Kuvahasi Amabuye Ndani Has Amakaro Irangiryiz Amatwaretemeza Ibitanda Vyakarorero imodoka nzizacane ntawatpu nfise nimero isanwe n 68502162
Subiza ⇾Seruhanga Kuwa 21/05/20
Illuminati yakuye abantu imitima kandi ikigaragara nuko wa mugani benshi ibabera urujijo. Umwanzuro wanjye ni: Illuminati yaba iriho cg itabaho ntacyo byaba bimariye. Inyungu zayo ziri kuri banyirayo. Ubu se inyungu za demokarasi zibonwa nande? Ntekereza ko ari abayigize ihame. Ese ubundi demokarasi n’iki? Ntekereza ko ari uburyo-tegeko bwo kuyobora abantu mu nyungu nyirabwo ashaka cyane cyane iyo afite imbaraga. Padiri ati:"wumve ibyo mvuga nturebe ibyo nkora". Ni nk’uko mbese. Ibyo rero ntibinogeye bose. Gusa uzarusha abandi imbaraga mu buryo bwose uzasanga ari we ibye bikurikizwa none cg ejo bityo bityooooo. Kubaho mu isi ni nk’umukino w’urusimbi. Nta wuhomba cg ngo yunguke atashoye namba bya byinshi cg bike. Nta n’uhora mu rusimbi ubuzima bwe bwose. "Bucya bucyana ayandi". Kumenya ko iyi baringa ngo ni Illuminati iriho bimariye iki cg nahomba iki niba itariho? Twikomereze ubuzima.
Subiza ⇾Niyifasha aron Kuwa 10/11/22
Nange ndifuze kuza mumuryango
Subiza ⇾Niyifasha aron Kuwa 10/11/22
Nifuza nange kunjya mumuryango
Subiza ⇾Fidele Kuwa 24/09/23
Nanjye nditayari kabisa Niba Koko Ari inzira umuntu anyuramo agakira ,mumbwire aho kunyura kbs
Subiza ⇾EMMY Kuwa 16/10/23
Jyentecyereza konyirimwo uretseko ibyajye nikugiticyajye kuko meze nkigiti cyimejeje mu ishyamba.!
Subiza ⇾A.Y. Salum Kuwa 26/11/23
Dushyiremo natwe cg mutubwire uko bigenda.
Subiza ⇾Nzabarinda sabiri Kuwa 05/04/24
Ndashaka gutunga amafaranga nkagenda kuri moto nziza nkaba munzu nziza.
Subiza ⇾Nitwa nzabarinda sabiri Kuwa 05/04/24
Ndashaka gutunga amafaranga nkagira moto nziza nkaba nomunzu nziza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo