Urusaku rw�amasasu rwumvikanye guhera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mutarama 2020, mu gace ka Am�e gaherereye mu birometero 55 uvuye mu Gasantere k�ubucuruzi ka Mahagi, Teritwari yo mu Ntara ya Ituri ikungahaye kuri zahabu, aho bivugwa ko abaturage benshi bata ibyabo ndetse amazu amwe aratwikwa.
Perezida wa Sosiyete Sivile ya Jukoth, Me Patrice Ufoyuru, avugana na Actualite.cd dukesha iyi nkuru, yasobanuye ko ari imirwano ikomeye yahuje FARDC n�inyeshyamba z�umutwe w�Ishyirahamwe riharanira Iterambere rya Congo, CODECO, mu magambo ahinnye y�Igifaransa.
Iri shyirahamwe rishinjwa gukongeza ubugizi bwa nabi bumaze guhitana abantu 700 kuva mu 2017 muri teritwari ya Djugu.
Muri iki gitondo, uhagarariye sosiyete sivile yagize ati: �Ahagana saa kumi n�imwe z�igitondo, inyeshyamba za CODECO zaje gutera igiturage bacu ku bw�amahirwe zigwa muri zone itukura. Muri aka kanya mbavugisha urusaku rw�amasasu rurakomeje. Igice kinini cy�abaturage bahungiye mu biturage bitekanye guhera ejo nijoro kuko ubutumwa bw�icyo gitero bwari bwatangiye gukwirakwizwa. Twe twasigaye, ubu twifungiranye mu nzu ariko turi kubona umuriro nk�aho amazu amwe arimo gutwikwa.�
Iyi nkuru iravuga ko igisirikare cya Congo kitahise kiboneka ngo kigire icyo gitangaza kuri icyo gitero.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 20/01/20
INTAMBARA IRASENYA NTIYUBAKA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo