Mu ntangiriro z’iki cyumweru, amakuru yakomeje kuva mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe, ni ay’uko abacuruzi b’Abanyarwanda bakomeje kwibasirwa bashinjwa kugira uruhare mu mfu z’abaturage batatu b’abenegihugu mu gace ka Biwi.
Amakuru yakwirakwijwe ndetse agacicikana ku mbuga nkoranyambaga yatumye Abanyarwanda n’Abarundi bibasirwa, amaduka yabo arasahurwa, bagabwaho ibitero mu nzu. Nk’uko umwe mu baba muri iki gihugu yabwiye Bwiza.com, ku Banya-Malawi ntatandukaniro riri hagati y’Umunyarwanda n’Umurundi, bose ngo babita ni ba "Maburundi".
Uyu yabwiye iki kinyamakuru ko ibi babiterwa n’uko aba baturage b’ibihugu byombi bakoresha ururimi bumvikanaho bombi.
Byatangiye bite?
Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi yo mu Mujyi wa Lilongwe, Bwiza.com ifitiye kopi, rivuga ko ibintu byashyuhijwe n’imbuga nkoranyambaga, zakwirakwijwe n’amakuru yavugaga ko mu nzu y’Umurundi habonwe imirambo y’Abanya-Malawi kandi ngo atari uko biri.
Kuwa Kabiri tariki 4 Gashyantare, hataburuwe umurambo ahitwa Biwi mu Mujyi wa Lilongwe, uyu waje usanga indi ibiri yataburuwe ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare.
Umurambo wabonetse bwa nyuma nk’uko itangazo ribivuga, ni uw’uwitwa Pilliar Daniel ukomoka mu gace ka Kakhosi, ahitwa Chilikumwendo muri Dedza.
Polisi ya Malawi ivuga ko imbuga nkoranyambaga ari zo zavuze ko Abarundi ari bo bari inyuma y’ubwo bwicanyi. Ni ingingo yamaganwe na polisi y’iki gihugu.
Yagize iti " Polisi iragira ngo imenyeshe abantu ko nta Murundi cyangwa undi Munyamahanga ufite aho ahuriye n’ubu bwicanyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Ku ngingo y’uko byavuzwe ko ubwicanyi bwabereye mu nzu y’Umurundi, Itangazo ryashizwe hanze n’ushinzwe itumanaho kuri Sitasiyo ya Polisi ya Lilongwe, Sub Inspector Joseph Kachikho rihakana ayo makuru.
Rigira riti " Inzu bivugwa ko abishwe bahambwemo si iy’Umurundi nk’uko bitangazwa. Nyirayo ni Umunya-Malawi."
Polisi ivuga ko kuri ubu abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi ari uwitwa Blessings Lifa utuye mu gace ka Mpola, ahitwa Ganya muri Ntcheu ndetse ko afungiwe muri Gereza ya Maula mu gihe iperereza rigikomeza.
Ku bw’ibyo polisi ya Malawi yatangaje ko yihanangirije abenegihugu by’umwihariko abatuye i Lilongwe ko badakwiye gukomeza guhohotera abo bita Maburundi.
Yatanze icyizere ko iri gukora iperereza ngo imenye abihishe inyuma y’ubwicanyi bwa Biwi, bityo bagezwe imbere y’ubutabera.
Si ubwicanyi bwa Biwi bwaba bwarasembuye ubu bugizi bwa nabi n’ubusahuzi, kuko ngo n’ubusanzwe Abanya-Malawi basanzwe bagirira ishyari abanyamahanga. Babangira ko baza bakiteza imbere, bagatangira no kubaha akazi.
Benshi mu benegihugu bumvikana bigamba ko gusahura bidahagije, ko bagomba kwica ba Maburundi kugira ngo bababise. Ibi bihurirana n’uko iki gihugu kikiri mu kaduruvayo ko kumvikana ku matora yahaye insinzi, Peter Mutharika.
Kugeza ubu, ntawahamya ko hari ituze kuko Abanyarwanda bavuga ko ibikorwa byo gusahura, kwangiza imitungo yabo bikomeje mu gihe bagenzi babo bamwe bahisemo inzira yo kuba bagiye kuba mu nkambi y’impunzi ya Dowa iri ahitwa Dzaleka.
Tanga igitekerezo