Iyi Mpanuka yabereye mu gasanteri ka Karuruma kari mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali aho umugenzi yagonzwe n’umumotari ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2020, agahita yitaba Imana.
Ubwo Bwiza TV yageraga aho iyi mpanuka yabereye yasanze abari bahari bavuga ko umumotari ari we wari ufite umuvuduko mwinshi akubitana n’umugenzi wambukaga umuhanda ahita amugonga.
Umugenzi yapfiriye aho ku buryo n’abaganga baje batabaye basanze yashizemo umwuka. Ni impanuka Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ritangaza ko yahitanye umuntu umwe ndetse n’umumotari akaba yatorotse.
REBA VIDEO, Bwiza TV yageze aho byabereye
Isangize abandi
Tanga igitekerezo