Pasiteri Peter Manyuru yashinze itorero rya Jesus Teaching Ministries (JTM) riherereye i Nairobi muri Kenya. Kugira ngo umushaka amugereho, asabwa kwishyura amashilingi ya Kenya 5000.
Aya mashilingi tuyavunje mu mafaranga y’u Rwanda, arenga 45,000. Umuntu ayishura kugira ngo abone uko asengerwa cyangwa se akorerwe ibitangaza.
Nk’uko Daily Nation yabitangaje, iri torero rifatwa nk’inzu y’ubucuruzi kubera ko usibye n’aya mafaranga, ngo hari andi y’ibyiciro bitandukanye atangwa ku mpamvu zitari zimwe.
Ku muryango wa JTM wakirwa n’abantu batanu bambaye neza, bashinzwe kwakira abashyitsi. Aba na bo bagushyikiriza abantu 15 batanga amabwiriza ndetse n’inama zijyanye n’itorero.
Hari andi mafaranga yishyurwa harimo ay’amavuta yo kwisiga kabiri ku munsi, mu gihe kingana n’icyumweru, uyafashe akishyura amashilingi 1000, kwiyegurira Imana ni amashilingi 1000, andi 1000 gusengera abandi na 500 yo gutanga ibyifuzo by’ibyo ushaka kugeraho. Ushaka gusengerwa byihariye cyangwa kwakira agakiza yishyura 3000.
Iyo umaze kuzuza ibisabwa, ubazwa ibibazo byawe n’umuryango wifuza ko byasengerwa, warangiza ugasinya ko ubuhamya bwawe bugiye kunyura kuri televiziyo y’itorero, abayoboke bose babireba. Uru rusengero ni igorofa rigeretse kane, hiyongereyemo n’iryo mu nsi y’ubutaka. Buri gorofa (floor) rigira televiziyo (screen) 10.
Buri gihe iyo Pasiteri yinjiye mu rusengero, aririmba itorero JTM, abandi na bo bikiriza. Asaba ko umuriro umanuka n’ijwi riri hejuru kandi avugiriza ngo yirukana umwanzi. Iyo iteraniro rirangiye, abari mu rusengero bose basabwa gukora ikimenyetso cy’umusaraba ku gahanga bifashishije ya mavuta agura amashilingi 1000.
N’ubwo guteranira muri JTM bihenze, ntibibuza abayoboke kuhabyiganira bose bashaka umugisha no gukorerwa ibitangaza. Abayoboke batangira kwinjira saa kumi z’igicuku (mu Rwanda ni saa kenda), saa tatu zikagera bamaze kuzura iyi nyubako yose ijyamo abantu 1500.
Tanga igitekerezo